Rayon Sports hafi kubona imashini kabuhariwe zizayifasha guhabura APR FC

Rayon Sports hafi kubona imashini kabuhariwe zizayifasha guhabura APR FC
Mu rwego rwo kwitegura umukino w’ishyiraniro na APR FC,ikipe ya Rayon Sports yiteguye gukoresha abanyabigwi mu mupira w’amaguru mu Burundi aribo Amissi Cedrick na Saido Ntibazonkiza
Muri uyu mukino uzaba tariki ya 15 Kamena, ugamije gusuzuma Stade Amahoro mbere y’uko itahwa ku mugaragaro,tariki ya 4 Nyakanga ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 igihugu kimaze kibohowe.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyatangaje nuko Rayon Sports isigaranye abakinnyi umunani bafite amasezerano, yahise yihutisha gahunda yo kurangizanya n’abo bari bamaze iminsi baganira kugira ngo bazagaragare muri uyu mukino, mu gihe hari n’abashya bamaze gutekerezwaho.
Mu bari kuganira n’iyi kipe harimo Niyonizeye Fred wari wumvikanye na Rayon Sports ariko ntihite ibona amafaranga yo kumusinyisha,aho ishaka kwigaranzura Mukura VS yari yashatse kuyitambika.
Aha kandi, iyi kipe bivugwa ko izagaragaramo abakinnyi babiri bandi b’Abarundi aribo Saido Ntibazonkiza na Hamiss Cedric bashobora no kuzayisinyira nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu mu gihe ibiganiro byagenda neza, aho baziyongeraho abandi babiri bataramenyekana amazina.
Mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu, Rayon Sports yasamiye mu kirere abakinnyi babiri barekuwe na APR FC aribo Ishimwe Christian na Fitina Omborenga ishobora gusinyisha, mu gihe iri no mu biganiro na Ishimwe Pierre wafatiraga iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Kuri uyu mukino kandi, Rayon Sports inateganya kuzakoresha abakinnyi batatu bazaba bari mu igeragezwa aho bazasinyishwa mu gihe baramuka bitwaye neza, mu gihe abandi nka Muhire Kevin, Ngendahimana Eric na Nsabimana Aimable bazifashishwa nubwo batari bahabwa amasezerano mashya.
Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga kuzihuza ari uwabaye 2005 ubwo uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter yari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba 1-0.