RUSSIA: Umudepite w,uburusiya yasabye ko abantu badafite abana bacibwa umusoro

Dec 4, 2023 - 17:21
 0  453
RUSSIA: Umudepite  w,uburusiya yasabye ko abantu badafite abana bacibwa umusoro

RUSSIA: Umudepite w,uburusiya yasabye ko abantu badafite abana bacibwa umusoro

Dec 4, 2023 - 17:21

Evgeny Fyodorov, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, yasabye ko hashyirwaho itegeko rihana abantu batagira abana kandi bafite ubushobozi bwo kubyara, kuko igihugu gikeneye abaturage benshi.

Mu kiganiro Evgeny yagiranye na Radio Govorit Moskva kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko n’iyo nta bushobozi bwaba buhari, igihugu gikwiriye kubushaka ku buryo abantu babyara cyane.

Yavuze ko uwo musoro ku batabyara uramutse ushyizweho, wafasha mu gutegura gahunda ziteza imbere imiryango izajya igaragaza ubushake bwo kubyara.

Evgeny yavuze ko icyo atari igihano ku batabyara ahubwo ari igisubizo cy’umubare w’abaturage ukomeje kugabanyuka.

Umusoro nk’uwo si mushya mu Burusiya kuko washyizweho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga.

Ni umusoro wacibwaga abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 50 batarabyara ndetse n’abagore bari hagati y’imyaka 20 na 45.

Nubwo Evgeny yasabye ko uwo musoro ujyaho, hari abandi babinenze bavuga ko bisa nk’ivangura ku bantu batabyara.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461