Putin yatangaje umugambi wo gusunikira kure ingabo za Ukraine

Putin yatangaje umugambi wo gusunikira kure ingabo za Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigomba kwagurira muri Ukraine igice kitabamo abasirikare mu rwego rwo gukumira ibitero bya hato na hato bituruka i Kyiv.
Ingabo za Ukraine zimaze igihe zigaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya bwegereye Donetsk na Luhansk, zifashishije indege zitagira abapilote n’imbunda zirasa kure.
Putin yatanze urugero ku cyo izi ngabo zagabye mu mujyi wa Belgorod tariki ya 30 Ukuboza 2023, asobanura ko cyatwaye ubuzima bw’abantu 25, kigakomerekeramo abarenga 100.
Ati “Ubutegetsi bwa Ukraine bukoresha imbunda zirasa kure mu kurasa imijyi yacu iri mu mahoro.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo gukumira ibitero bya Ukraine ku Burusiya, hakenewe kwagura igice kitagenzurwa n’abasirikare (demilitarization zone).
Yagize ati “Iyi ni yo misiyo y’ingenzi ku basirikare bacu; kurinda ubutaka bw’igihugu cyacu n’abantu bacu.”
Ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyatangaje ko kuva intambara y’ibihugu byombi yatangira muri Gashyantare 2022, Putin yari afite intego yo kwagura iyi ‘zone’ muri Kamena 2023 kugira ngo bitazongera gushobokera abasirikare ba Ukraine bagambirira kurasa mu gihugu ayoboye.
Ntabwo uyu mugambi wamushobokeye bitewe n’imbaraga ingabo za Ukraine zongerewe n’ibihugu bikomeye bidacana uwaka n’u Burusiya nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
