Pst Ndayizeye wa ADEPR - yavuze byinshi ku mpinduka zikomeje kuvugwa muri iri torero zirimo no kugira abapasiteri b’abagore

Jan 31, 2025 - 08:38
 0  831
Pst Ndayizeye wa ADEPR - yavuze byinshi ku mpinduka zikomeje kuvugwa muri iri torero zirimo no kugira abapasiteri b’abagore

Pst Ndayizeye wa ADEPR - yavuze byinshi ku mpinduka zikomeje kuvugwa muri iri torero zirimo no kugira abapasiteri b’abagore

Jan 31, 2025 - 08:38

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Pst Ndayizeye Isaïe, yakomoje ku mpinduka zikomeje kuvugwa muri iri torero zirimo no kugira abapasiteri b’abagore, yerekana ko hari ibyamaze gufatwaho icyemezo.

Hashize iminsi itari myinshi havugwa amakuru y’impinduka zikomeye mu itorero rya ADEPR zirimo gusengera abagore bakaba abapasiteri, guhagarika abapasiteri batujuje ibisabwa nk’impamyabumenyi, guhuza zimwe mu nsengero n’ibirebana no kwemerera abagore bo muri iri torero kwambara amapantaro cyangwa bagasukisha imisatsi yabo nubwo byafatwaga nk’ikizira.

Mu myaka 84 iri torero rimaze ryigisha ubutumwa bwiza mu Rwanda, rimaze kugera kuri byinshi, haba mu bayoboke kuko kuri ubu bagera hafi kuri miliyoni 3 ndetse n’umutungo waryo wagiye wiyongera, aho kuri ubu ubarirwa muri miliyari 300 Frw.

Nubwo bimeze bityo ariko hari benshi bavuga ko rikomeje guta umwimerere mu bijyanye no gusenga cyane ko benshi bakunze kuryita iry’umwuka wera kandi na ryo rikabyemera rityo.

Ababivuga bashingira ku mpinduka zigenda zikorwamo zishingiye ahanini no ku mabwiriza yashyizweho agenga imiryango ishingiye ku myemerere yo muri 2018.

Impinduka zikomeye zatangiye kugaragara kuva Pasiteri Ndayizeye Isaïe yahabwa kuriyobora. Uyu mugabo yariragijwe rifite urusobe rw’ibibazo, bivuze ko yagombaga kubyitaho bikabonerwa umuti wa burundu.

Umunyarwanda we yaragize ati “imihini mishya itera amabavu” ari na yo mpamvu hari abashobora kwishimira izi mpinduka abandi ntibazishyigikire na busa.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe, yemeje ko hari impinduka koko itorero ryamaze kwemeza ariko ko hari n’ibindi bivugwa hashingiwe ku marangamutima cyangwa ibyifuzo by’abakrisito nyamara bitarafatwaho icyemezo.

IGIHE: Hari byinshi biri kuvuga ko Itorero rigiye kongera guhuza zimwe mu nsengero n’amaparuwasi, Nibyo? Ese izo mpinduka zaba zitewe n’iki?

Pst Ndayizeye: Ntabwo biraba, inzego zihari ziracyahari nihagira igihinduka tuzakimenyesha abantu ariko hari nk’ibigenda byikora.

Ibigenda byikora mvuga ni ukuba nk’ahantu hari urusengero bakavuga ko hari amanegeka nta rusengero ruzahaguma. Ibyo ni nk’uko twari dufite urusengero rwa Rukiri bakavuga ko ruri mu gishanga tukaruhuza na Kicukiro. Ibintu nk’ibyo biba byatewe n’impamvu.
Abantu bakwiye kwirinda ibihuha, hari igihe batangira kureba ibintu bihari bakavuga ngo ubwo hari ibi wabona hakorwa iki.

Ubwo rero ibyo bagiye bumva ni ibihuha. Nihagira igikorwamo nakibwira abantu ariko imiterere y’insengero dufite yerekana ko hari impinduka zikwiye gukorwamo.

Urebye imiterere yazo ushobora gusanga uko abantu basesengura ibisabwa ngo insengero zibyuzuze, ese ahari insengero hose harakwiriye? Nta zihari zicucitse? Ibyo byose biri mu bintu abantu bakwiye kuba bakora ariko mu gihe abantu batarabifataho icyemezo abantu bakwiye kuba bumvira inzego zihari.

Ibyinshi abantu bavuga ni ibyifuzo abantu bafite kandi nanjye mpura na byo cyane.

Mwebwe mubona bikwiye se ko zahuzwa?

Pst Ndayizeye[Aseka…]: Umunsi nzabona ko bikwiye nzahita mbikora, tuzahita tuzihuza ariko hari inzego zibishinzwe z’Itorero dufatanya mu gukora isesengura.

Icyakora ni uko tumaze igihe iryo sesengura turi kurikora, ryo kureba amatorero yacu ahantu ari n’ibyo yujuje, ibikenewe, urugendo ruhari ngo yuzuze ibisabwa, n’inzira byacamo.

Ibi si ibintu dukoze uyu mwaka ahubwo kuva twashyiraho icyerekezo cya 2050 cy’Itorero cyo kwibaza ibikenewe ngo ribe ryujuje ibisabwa bijyanye n’icyo abanyetorero bifuza, Kristo yifuza, icyo igihugu cyifuza ndetse n’aho turi kugana.

Iryo sesengura rero turi kurikora, amakuru azavamo natuganisha kuri izo mpinduka zo guhuza insengero na byo tuzabibwira abantu.

Muheruka gutangaza ko gusengera abagore bakaba abapasiteri byemejwe. Ese nta mpungenge z’icyo cyemezo?

Ubundi uhereye kera kose gusengera abagore bakaba abapasiteri ntabwo bibujijwe mu mahame y’itorero.

Guhera mu myaka itambutse twagiye dukora iryo sesengura, twakira ibitekerezo byinshi tureba niba bikwiye. Twaribazaga tuti ese birakwiye? Bibiliya ibivugaho iki? Ese hari ahantu ibibuza? Ese cyaba ari icyaha bibaye? Umugore abaye umupasiteri byatumarira iki? Ese amatorero abafite hari icyo byabunguye cyangwa icyo byabatwaye?

Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri.

Hari n’abafata imirongo itandukanye bakayisobanura nabi ku bushake bwabo ariko ntibibuza ko umugore yaba umupasiteri.

N’iyo ugarutse mu mirimo y’abapasiteri ubusanzwe dufite abagore bayikora kuko bayoboye amwe mu matorero. Nujya no muri Bibiliya usanga umwuka wera ari we utanga impano rero ntabwo ayitanga ashingiye ku gitsina cy’umuntu.

Ntabwo ari icyemezo gishya kuko cyafashwe mu 2023 n’inzego zitandukanye z’Itorero ndetse twagiye tunakiganiriza ibyiciro bitandukanye.

Twabonye ko bikwiye ko abagore bahabwa inshingano z’ubupasiteri binagendanye n’icyerekezo dufite nk’itorero.

Hari umurimo wo kuzana abantu kuri Kristo ariko hari no kubatoza no kubarera.

Abagore rero bafite iyo mpano n’ubushobozi bw’umwihariko mu murimo wo kurera abantu kubakuza kandi twumva kuba twasengera abagore bakaba abapasiteri ari igisubizo kuri twe cy’igihe kirekire.

Biri mu mugambi w’Imana kandi ni igisubizo ku itorero, kuri ejo hazaza, mu bihgu duherereyemo no gufasha Itorero kugera ku cyerekezo cyaryo.

Imyaka ibiri irashize mubyemeje kubera iki byatinze gushyirwa mu bikorwa?

Impamvu ni uko nta n’umugabo wasengewe. Nidusengera abapasiteri n’abagore bazaba barimo.

Nta n’impamvu muvuga ngo hagiye gusengerwa abagore ahubwo hazasengerwa abapasiteri, igishya kizaba kirimo ni uko hazaba harimo n’abagore.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍