PrEP Umuti wakurinda kwandura SIDA watanze icyizere mu bushakashatsi

PrEP Umuti wakurinda kwandura SIDA watanze icyizere mu bushakashatsi
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 24000 bo mu Bwongereza, bwagaragaje ko imikorere y’umuti ubuza virusi itera sida kwanduza umubiri, Post-Exposure prophylaxis (PrEP) utanga icyizere.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mavuriro 157 ku bijyanye n’ubuzima bw’imibonano mpusabitsina. Bahereye mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020.
Ibyuwavuyemo byagaragaje ko kunywa iyi miti ya PrEP buri munsi byagabanyije ibyago byo kwandura virusi itera sida ku kigero cya 86%. Bityo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti yizewe ku kigero cya 99% mu gihe ikoreshejwe uko byagenwe nkuko BBC yabitangaje.
Kugeza ubu ibihumbi by’abantu batangiye gufata iyi miti . Gusa, umuryango The Terrence Higgins Trust, wavuze ko ushaka ko abantu babona iyi miti ku buryo bworoshye ngo kuko abantu benshi barimo n’abagore batazi ko ibaho.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Dr. John Saunders yagize ati “Ubu bushakashatsi bwagaragaje akamaro k’uyu muti mu kurinda ikwirakwira rya virusi itera Sida kandi bushimangira ku nshuro ya mbere, ingaruka nziza z’uyu muti zavuzwe n’ubushakashatsi bwabanje”.
The Terrence Higgins Trust igaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa nko kumenyekanisha iyi miti mu bantu bose cyane cyane mu bakiri bato ngo kuko hari abantu benshi iyi miti yafasha ariko bakaba batayikoresha.
PrEP igizwe n’imiti isanzwe ihabwa abafite ubwandu bwa virusi itera Sida ikaba ifite ubushobozi bwo kubuza virusi kwinjira mu mubiri no kwiyongera. Uyu muti wa PrEP ushobora gufatwa buri munsi cyangwa ugafatwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.