Politike: Habonetse ibimenyetso by’uko ‘drones’ za Iran na UAE zifashishijwe mu ntambara yo muri Sudani

Jun 13, 2024 - 13:47
 0  82
Politike: Habonetse ibimenyetso by’uko ‘drones’ za Iran na UAE zifashishijwe mu ntambara yo muri Sudani

Politike: Habonetse ibimenyetso by’uko ‘drones’ za Iran na UAE zifashishijwe mu ntambara yo muri Sudani

Jun 13, 2024 - 13:47

Igisirikare cya Sudani tariki ya 12 Kamena 2024 cyatangaje ko mu murwa mukuru, Khartoum, hagaragaye ibimenyetso by’indege zitagira abapilote (drones) za Iran na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) gihamya ko zakoreshejwe n’impande ziri mu ntambara kuva muri Mata 2023.

Bimwe muri ibi bimenyetso byatanzwe n’inzobere Wim Zwijneburg byagaragaje ko ‘drone’ y’igisirikare cya Sudani yahanuwe na RSF muri Mutarama 2024 ari ubwoko bwa Mohajer-6 bukorwa n’uruganda rwo muri Iran.

Iyi ‘drone’ y’intambara ifite uburebure bwa metero 6,5 ifitye ubushobozi bwo kuguruka kugera ku ntera y’ibilometero 2000 no kurasa ibisasu mu cyerekezo cyateganyijwe.

Zwijneburg yasobanuye ko habonetse amashusho yafatiwe mu kirere agaragaza indi ‘drone’ ya Zajil-3 yari mu birindiro by’ingabo za Sudani bya Seidina biri mu majyaruguru ya Khartoum.

Ati “Izi drones zirakomeye kuko zashobora gutahura ibipimo neza, bisabye imyitozo mike.”

Habonetse ibimenyetso bigaragaza ko RSF yakoresheje ‘drones’ nto zifite ubushobozi bwo gutwara igisasu cya Mortier 120mm. Inzobere mu by’intwaro mu muryango Amnesty International, Brian Castner, yasobanuye ko zishobora kuba zaraturutse muri UAE.

Castner yagize ati “UAE yoherereje inshuti zayo drones nk’izi mu gihe cy’andi makimbirane nk’ayabereye muri Ethiopia na Yemen.”

Ibyo iyi nzobere ivuga bishimangira raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagejeje ku kanama gashinzwe umutekano mu ntangiriro za 2024, zagaragaje indege zahamyaga ko ari iya UAE yari ijyaniye RSF intwaro, ariko Leta ya UAE yarabihakanye.

Visi Perezida w’inzibacyuho wa Sudani, Malik Agar, yatangarije BBC ko ingabo zabo zitigeze zakira ‘drones’ zaturutse muri Iran, gusa ubuyobozi bwa RSF bwo bwanze kuvuga ku zo bushinjwa gukura muri UAE.

Drone yafashwe amashusho iri kujugunya igisasu
Ubu ni bumwe mu bwoko bwa Mohajer-6 zikorerwa muri Iran
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268