Polisi y’u Rwanda n’iya Abu Dhabi bari mubiganiro byo amasezerano y'ubufatanye buhamye

May 24, 2024 - 11:03
 0  154
Polisi y’u Rwanda n’iya Abu Dhabi  bari mubiganiro byo amasezerano y'ubufatanye buhamye

Polisi y’u Rwanda n’iya Abu Dhabi bari mubiganiro byo amasezerano y'ubufatanye buhamye

May 24, 2024 - 11:03

Polisi y’u Rwanda n’iya Abu Dhabi bari mu biganiro bigamije gushyiraho ubufatanye buhamye hagamijwe kurinda umutekano w’abantu n’ibyaho.

Byagarutsweho ubwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Felix Namuhoranye ryakirwaga i Abu Dhabi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024.

Iri tsinda ryari riherekejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, Amb. John Mirenge, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru wa Polisi ya Abu Dhabi, Maj. Gen. Faris Khalaf Al Mazrouei.

Abu Dhabi ni Umurwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ukaba uri ku mwigimbakirwa cya Peresi ucungiwe umutekano na Polisi yaho yabaye ubukombe kuva yashingwa mu mwaka wa 1957 n’Umwami wa Abu Dhabi Sheikh Shakbut bin Al Nahyan.

Polisi y’u Rwanda itangiye imikoranire na Polisi ya Abu Dhabi nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Dubai mu kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano.

Ni amasezerano yaje akurikira uruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aheruka kugirira i Dubai, aho yanyuzwe n’imikorere ya Polisi ya Dubai nyuma yo gusura  Ibirindiro Bikuru byayo akerekwa ikoranabuhanga rigezweho n’udushya yahanze mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ibikorwa byo gusura Ibirindiro Bikuru bya Polisi ya Dubai byabaye mu gihe Perezida Kagame yari yitabiriye Inama yahuje Guverinoma zo ku Isi yabereye i Dubai ku wa 12 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2024.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501