Polisi yo muri Zanzibar yataye muri yombi abantu 12 bazira kurya mu gisibo

Mar 29, 2024 - 18:08
 0  164
Polisi yo muri Zanzibar yataye muri yombi abantu 12 bazira kurya mu gisibo

Polisi yo muri Zanzibar yataye muri yombi abantu 12 bazira kurya mu gisibo

Mar 29, 2024 - 18:08

Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12, bazira kurira mu ruhame mu masaha y’amanywa, mu gihe abandi bari mu gisibo cya Ramadhan.

Ikinyamakuru The Citizen cyavuze ko abatawe muri yombi barimo: Issa Hamad Juma, Hamad Khamis Indole, Hashimu Bakari Nassoro na Selemani Ismail Nalinga. Bose ni abayoboke b’idini rya Isilamu.

Ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kwatangiye tariki ya 10 Werurwe 2024. Mu gihe cy’iminsi 30, abayoboke ba Isilamu baba babujijwe kurya ku manywa.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu ntara ya Mjini Magharibi aba bagabo bafatiwemo, Abubakar Khamis Ally, yasobanuye ko aba bafashwe nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video ibagaragaza barira mu ruhame.

Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Ramadhan, byabaye umuco kuri iki kirwa ko n’inzu zicuruza ibiribwa zifungwa. Ntabwo byemewe ko umuntu yicara, akarira mu ruhame kuko ni icyaha. Ni yo mpamvu bafunzwe kandi tuzakomeza kubikora kuko bibangamira abandi.”

Aba bose bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Madema mu gihe bagikorwaho iperereza, mbere y’uko bajyanwa mu rukiko.

Itegeko rya Ramadhan muri Zanzibar rireba abayoboke ba Isilamu n’abatari bo, hagamijwe guteza imbere umubano hagati y’impande zombi. Gusa kuri ba mukerarugendo bo habaho irengayobora.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06