Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi umunyarwanda kubera ubujura bwa telefone

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi umunyarwanda kubera ubujura bwa telefone
Urwego rwa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha, DCI, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa ‘Ndaziziye Augustin Umurundi’ rukekaho kwakira telefone zibwe mu gace ka Kisauni mu karere ka Mombasa.
Rwagize ruti “Abagenzacyaha baturutse ku cyicaro cyo ku rwego rw’Intara bataye muri yombi Ndiziziye Augustin Umurundi, Umunyarwanda ukekwaho kwakira telefone zibwe muri Kisauni no mu duce byegeranye.”
DCI yasobanuye ko Ndaziziye yafashwe hashingiwe ku makuru y’ubutasi, kandi ko ubwo abagenzacyaha bageraga mu rugo rwe, basanzemo telefone ngendanwa 10 n’igikoresho kibika umuriro wa telefone, byose bishobora kuba byaribwe.
Uru rwego rwasobanuye ko telefone zafashwe zirimo Tecno Spark KJ5 yibwe Stephen Omondi tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Tecno Spark K15K yibwe Aberdeen Jafferji tariki ya 1 Ugushyingo na Samsung Galaxy A15 yibwe Charles Ogeyo tariki ya 4 Ugushyingo.
DCI yasobanuye ko ikomeje gusesengura nimero ziranga izindi telefone kugira ngo imenye ba nyirazo, mu gihe Ndaziziye afungiwe muri kasho ya Polisi.