Polisi yataye muri yombi umuvugabutumwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa ubwo yamusengeraga ngo amwirukanemo imyuka mibi

Apr 3, 2024 - 15:22
 0  306
Polisi yataye muri yombi umuvugabutumwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa ubwo yamusengeraga ngo amwirukanemo imyuka mibi

Polisi yataye muri yombi umuvugabutumwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa ubwo yamusengeraga ngo amwirukanemo imyuka mibi

Apr 3, 2024 - 15:22

Umuvugabutumwa witwa Gray Muchindu, yafashe ku ngufu umwana wafashwe n’amadayimoni nyuma y'uko bari mu rwiherero agiye kumusengera no guhamagara imbaraga z’Imana zikiza.

Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36 ukomoka mu gihugu cya Zambia ushinjwa gusambanya umwana w’umukobwa wafashwe n’imyuka mibi [Amadayimoni] akamufatiranya avuga ko agiye kumusengera.

Inkuru dukesha Byta Fm Zambia, ivuga ko Gray ubarizwa mu rusengero rwa Mawaya Pilgrim ruherereye Kalom yatawe muri yombi nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’imyaka 9.

Aya marorerwa yabaye tariki ya 1 Mata 2024 ahagana mu masaha ya saa munani [14h00] ubwo ababyeyi b’umwana batangaga ikirego kuri polisi kivuga ko umwana wabo yahohotewe.

Uyu pasiteri tariki ya 31 Werurwe yatangaje ko Imana yamuhanuriye ko uyu mwana w’umukobwa yatewe n’abadayimoni kandi ko kumusengera byasaba ko yarara amusengera mu nzu ye, nyina aramumuha.

Ubwo yajyanaga uwo mwana w’imyaka 9 gusengerwa, yari kumwe n’undi w’imyaka 15 bose berekeza ku musozi gusenga. Bagezeyo, uyu mugabo yabwiye wamukobwa mukuru ngo agume aho abarindiriye, ajyana umukobwa muto mu nzu kuko yari hafi yaho atuye.

Hashize akanya gato, uyu mwana w’imyaka 15 basize ku musozi yumvise wa mwana ataka cyane ntiyasobanukirwa ibimubayeho. Hashize akanya gato, wa mwana yagarutse yuzuye ibyatsi mu mutwe n’ibitaka, aza arira.

Nyuma y'uko aya makuru amenyekanye ko umwana muto yasambanyijwe, inkuru yabaye kimomo mu muryango, nyina w’umwana atabaza polisi.

Komiseri wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yemeje ko uyu mugabo yashyikirijwe inzego za polisi aho ategereje kuburanishwa.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06