Polisi yataye muri yombi umugore wari umaranye umurambo w'umugabo we imyaka ibiri yose awusengera ngo uzazuke

Feb 7, 2025 - 12:35
 0  1237
Polisi yataye muri yombi umugore wari umaranye umurambo w'umugabo we imyaka ibiri yose awusengera ngo uzazuke

Polisi yataye muri yombi umugore wari umaranye umurambo w'umugabo we imyaka ibiri yose awusengera ngo uzazuke

Feb 7, 2025 - 12:35

Umugore wo mu gihugu cya Kenya witwa Sylvia yatawe muri yombi na Polisi hamwe na Pasiteri nyuma yaho bamusanganye umurambo w'umugabo we mucyumba awumaranye imyaka ibiri awusengera ngo azazuke.

Uyu Mugore Sylvia hamwe na Pasiteri witwa Preteria Mbadama w'inyaka 44 wayoboraga amasengesho ngo uwo nyakwigendera azazuke., batawe muriyombi bazira kwanga gutanga amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera ngo ashyingurwe.

Amakuru avuga ko uyu Sylvia atigeze amenyesha Polisi ko umugabo we y'itabye Imana, ahubwo yahisemo kubika umurambo w'umugabo mu cyumba akomeza kuwusengera afatanyije na Pasiteri bafite ikizere ko umugabo we azazuka.

Polisi yavuze ko uwo Pasiteri Mbadama ariwe wamenyeshejwe mbere yuko uwo mugabo yitabye Imana hari tariki ya 21 Ugushyingo 2023 bahita batangira ku musengera.

 Sylvia na Pasiteri bakomeje gusengera uwo murambo kugeza tariki ya 13 Mutarama 2025 aribwo batawe muri yombi.

Polisi yavuze ko nyuma yaho uwo mugabo yitabye Imana, Sylvia yahise abuza abo mu muryango w'umugabo kuza kubasura ndetse aca iteka ko ntabashyitsi ashaka mu rugo rwe.

Nyuma ngo nibwo mukuru wa nyakwigendera yagize impungeze z'umuvandimwe we wari umaze imyaka ibiri batamuca iryera, niko kujya kumenyesha Polisi, Polisi yarahageze isanga umurambo wa nyakwigendera warangiritse bikomeye, nibwo bafashe icyemezo cyo kujya ku wushyingura ndetse n'uwo mugore na Pasiteri bahita batabwa muri yombi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06