Polisi yataye muri yombi umugore azira kwiba uruhinja nyuma yokubura urubyaro burundu

Jan 11, 2025 - 10:07
 0  425
Polisi yataye muri yombi umugore azira kwiba uruhinja nyuma yokubura urubyaro burundu

Polisi yataye muri yombi umugore azira kwiba uruhinja nyuma yokubura urubyaro burundu

Jan 11, 2025 - 10:07

Muri Tanzania Umugore wari umaze imyaka irindwi yarabuze urubyaro, yibye uruhinja rwamezi 11 kugirango azabwire umugabo we ko yabyaye, gusa ntabwo yahiriwe n'icyo gikorwa kuko yahise atabwa muriyombi na Polisi.

Polisi yo muntara ya Ruvuma, yataye muriyombi umugore witwa Janeth Nombo w'inyaka 25 n'umugabo we bazira kwiba uruhinja rw'amezi 11

Amakuru avuga ko uwo mugore yagiye muri Salon kwisukisha ahageze asanga abantu ari benshi batonze umurongo, nyuma ngo uwo mugore yaje kubona uruhinja ruriho rurira hanyuma asaba nyina ngo abe amuhoza.

Uwo mugore yahise asohoka atangira guhoza uwo mwana ariko mu kanya gato yahise aburirwa irengero. 

Uwo mugore wibwe urwo ruhinja yahise abimenyesha Polisi bahita batangira gushakisha uwo mugore nibwo yahitaga atabwa muriyombi.

Akimara gutabwa muriyombi yahise yemera icyaha anasaba imbabazi avuga ko yari amaze imyaka irindwi yarabuze urubyaro ikaba ariyo mpamvu yahisemo gukora icyo cyaha cyokwiba urwo ruhinja kugirango azabwire umugabo we ko yabyaye.

Umugabo w'uwo mugore wibye uruhinja, yavuzeko umugore we yamubeshye ko yabyaye umwana udashyitse maze ngo amusigira abandi bagore ngo bite kuri urwo ruhinja ariyompamvu yaruzanye ari rukuru rufite amezi 11naho ngo yari amayeri yokugirango azibe umwana hanyuma amubwire ko ari uwe. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06