Polisi yatabaye umukobwa w'imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato aho yaryamanaga n'abagabo 12 buri munsi

Feb 13, 2025 - 22:06
 0  619
Polisi yatabaye umukobwa w'imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato aho yaryamanaga n'abagabo 12 buri munsi

Polisi yatabaye umukobwa w'imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato aho yaryamanaga n'abagabo 12 buri munsi

Feb 13, 2025 - 22:06

Polisi yo muri Leta ya Ogun muri Nigeria yatabaye umukobwa w’imyaka 14 wari warashowe mu buraya ku gahato, aho yavuze ko yaryamanaga n’abagabo 10 kugeza kuri 12 buri munsi.

Uyu mukobwa ukomoka muri Akwa Ibom yavuze ko yagemuwe muri Ogun tariki ya 29 Mutarama 2024, nyuma yo kwizezwa ko azakora akazi ko gucuruza. Nyamara, akigera muri iyo Leta, yasabwe gukora uburaya ku gahato. 

Uyu mwana yafashwe n’abashinzwe umutekano bo mu mutwe wa Amotekun Corps, mu gikorwa cyo gutabara abakobwa bahohoterwaga mu gace ka Ifo ku wa 12 Gashyantare 2025.

Muri iki gikorwa, hafashwe abagore 15 ndetse n’uwakekwagaho kuba ari we wari umukoresha wabo witwa Idem Joy. Aba bakobwa bari baragizwe indaya ku gahato mu cyumba cyitwa Railway Line Hotel, giherereye mu gace ka Old Bank Road muri Ifo.

Mu bikoresho byafashwe harimo amafaranga 819,600 naira (asaga 550,000 Frw), ubwoko butandukanye bw’imiti, udukingirizo twinshi, ibinyobwa bitera imbaraga, amavuta yo kwisiga n’ibindi.

Umuyobozi wa Amotekun Corps, Brigadier General Alade Adedigba (Ret.) yavuze ko abenshi muri aba bakobwa 14 bakomoka muri Akwa Ibom, abandi bakaba ari abo muri Cross River na Delta.

Yavuze ko bose bari barategetswe gukora indahiro ituma batinya gutoroka, aho bamwe bakuwemo imisatsi, abandi bagafatwa amafoto ndetse bamwe bagaterwa ibikomere kugira ngo babakoreshe imihango yo kurahira bya gakondo.

Uyu mwana w’imyaka 14, wari waravuye ku ishuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (JSS3), yavuze ko atari azi ko azakora uburaya.

Ati: “Bambwiye ko nzaba umukobwa ugurisha ibintu, ni yo mpamvu naje. Najyanye na mugenzi wanjye witwa Glory, we bamujyanye mu yindi hoteli. Bakigera hano, banyatse umusatsi bavuga ko nimbacika bazawukoresha banyice.”

Uyu mukobwa yavuze ko yategekwaga kunywa imiti ituma agira imbaraga zo gukora ako kazi.

Ku bijyanye n’amafaranga, yagize ati: “Rimwe na rimwe nakoraga ibihumbi 20,000 naira ku munsi, bitewe n’abakiriya baje. Umugabo umwe yishyuraga hagati y’ibihumbi 1,000 na 2,000 naira.”

Iperereza riracyakomeje, mu gihe abo bafashwe bagiye gushyikirizwa inkiko kugira ngo baryozwe ibyo bakoze. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06