Polisi ya Uganda yataye muri yombi igitaraganya umugabo wakwirakwije amashusho y’urukozasoni kumbuga nkoranyambaga

Polisi ya Uganda yataye muri yombi igitaraganya umugabo wakwirakwije amashusho y’urukozasoni kumbuga nkoranyambaga
Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi umugabo ukoresha urubuga rwa Tik Tok warukoresheje ashyiraho amashusho y’urukozasoni y’umukobwa aho yavuze ko ari Ms Doreen Nalunga uzwi nka Milk Bae kuri urwo rubuga.
Denis Nsubuga niwe watawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no gukwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’uko Doreen Nalunga uzwi nka Milk Bae byavuzwe ko ariwe uri mu mashusho uyu mugabo yasakaje ku mbugankoranyambaga atanze ikirego kuri Polisi ya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyangoo, yavuze ko uyu mukobwa yaje kurega uyu mugabo avuga ko yakoresheje amashusho y’urukozasoni y’undi muntu maza akavuga ko ari uyu mukobwa.
Polisi yemeza ko uyu mugabo yasakaje aya mashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.
Nyuma y’uko uyu mukobwa atanze ikirego kuri polisi, polisi yahise itangira gukora iperereza maze haza gufatwa Denis Nsubuga wakwirakwije ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga.
Polisi yemeza ko Denis Nsubuga yamaze gufungwa ndetse ko bakiriye n’abatangabuhamya bemeza ko umukobwo wagaragaye mu mashusho atari Milk Bea nk’uko byavuzwe n’uyu mugabo wasohoye ayo mashusho.