Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu umugabo watorotse igipolisi akajya kwihindura umugore i Burayi

Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu umugabo watorotse igipolisi akajya kwihindura umugore i Burayi
Polisi ya Uganda yemeje ko igiye guta muri yombi uwahoze ari Divisional Police Commander (DPC), Samuel Ebwang, nyuma y’amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yaba yarahinduje igitsina.
Uyu wahoze ari umuyobozi wa polisi mu duce twa Wandegeya, Nsangi na Buyende, bivugwa ko yahunze igihugu atabimenyesheje ubuyobozi, ubu akaba abarizwa muri Australia.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri wa mbere, umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kiruuma Rusoke, yavuze ko Ebwang ari gushakishwa nk’umuntu watorotse igiporisi atanditse ibaruwa isezera ku mirimo ye.
Rusoke yagize ati: “Ndashaka kwemeza ko koko yataye igiporisi kuko nta baruwa yo kwegura ku mirimo ye yigeze atanga. Ntabwo yigeze asaba kuva mu gipolisi. Ni umunyabyaha watorotse.”
Mu mategeko ya Uganda, gutoroka igipolisi ni icyaha gikomeye gishobora gutuma umuntu afungwa igihe kirekire.
Amafoto agaragaza Ebwang nk’aho yahindutse agaragaza imiterere itandukanye n’iyo yari afite mbere. Mu mafoto yacicikanye, yari afite umusatsi utandukanye, ibice by’umubiri byahindutse, ndetse n’imirimbo mu maso.
Rusoke yavuze ko ubusanzwe Ebwang yamenyekanye nk’umugabo akiri muri polisi, bityo ko niba yarahinduye igitsina bizemezwa nyuma y’ifatwa rye.
Ati: “Biravugwa ko yahindutse umugore, ariko ntitwahamya ko ari we wihinduye cyangwa se hari uwamuhinduye. Tuzabimenya neza ari uko tumufashe.”
Kugeza ubu, Polisi ntiratangaza igihe azafatirwa cyangwa niba hari ubufatanye n’igihugu cya Australia ngo asubizwe muri Uganda.
Samuel Ebwang we ntabwo aragira icyo atangaza ku mafoto ari gucicikana ndetse no ku bivugwa n’ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda.