Polisi iri guhigisha uruhindu umugizi wanabi witwikiriye ijoro akica umurwayi amuciye umuhogo amusanze mu bitaro

Feb 8, 2025 - 21:20
 0  769

Muri Kenya Polisi iriho irahigisha uruhindu umuntu utaramenyekana witwikiriye ijoro akica Umurwayi amusanze mu bitaro bikuru bya Kenyatta (KNH) aho yamuciye Umuhogo akoresheje icyuma.

Amakuru avuga ko umwe mu bakozi bo kwa muganga bita ku barwayi, yasanze icyuma kiriho amaraso kiri hasi y'igitanda cya Nyakwigendera yari aryamyeho.

Uwo mukozi wo kwa muganga yahise areba asanga Umurwayi bamuciye Umuhogo, nibwo yahise abimenyesha inzego z'umutekano. 

Iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane uwaba yihishe inyuma yubwo bugizi bwanabi.

Gusa Polisi yavuze ko hari imbogamizi zo gutahura uwo mugizi wanabi kuko kamera zo kwa muganga muri iryo joro zitakoraga.

Uwo murwayi yitabye Imana yitwa Gilbert Kinyua, yari afite imyaka 39 y'amavuko.

Akaba yaritabye Imana kuri uyu wagatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06