Police yatangaje ko Umuhanda Nyungwe -Nyamasheke wafunzwe n'inkangu

Police yatangaje ko Umuhanda Nyungwe -Nyamasheke wafunzwe n'inkangu
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Gatatu, umuhanda Nyungwe- Nyamasheke utari nyabagendwa.
Uyu ni umuhanda ukoreshwa ahanini n’abaturutse mu bice by’Amajyepfo y’u Rwanda bagana mu Burengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, cyangwa abavayo bagana mu Majyepfo no mu mujyi wa Kigali.
Abakoresha uwo muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke.
Mwiriwe,
Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, umuhanda Nyungwe- Nyamasheke ubu utari nyabagendwa.
Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke.
Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.
Murakoze pic.twitter.com/0HTjaMhe6G
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 10, 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyari cyatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu turere twose tw’Igihugu.
Meteo kandi yatangaje ko hagati ya tariki 11 kugeza tariki 20 Mata ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice by’uburengerazuba bw’Igihugu.
Source: igihe