Perezida Zelensky n'abakomando be ba Ukraine bagiye kwereka Amerika gahunda y’intsinzi

Perezida Zelensky n'abakomando be ba Ukraine bagiye kwereka Amerika gahunda y’intsinzi
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko igitero cy’abasirikare b’icyo gihugu mu karere ka Kursk ko mu Burusiya kiri muri "gahunda y’intsinzi" azageza kuri Perezida w’Amerika Joe Biden mu kwezi gutaha.
Avugira mu ihuriro (inama) ku wa kabiri, Perezida Zelensky yavuze ko kugera ku ntego kw’iyo gahunda kuzaterwa na Perezida Biden ndetse niba Amerika izaha Ukraine "ibiri muri iyi gahunda cyangwa ntiyibihe, [ndetse] niba tuzaba dufite ubwisanzure bwo gukoresha iyi gahunda, cyangwa niba ntabwo tuzaba dufite".
Yongeyeho ati: "Kuri bamwe ishobora kumvikana nko kwigerezaho cyane, ariko ni gahunda y’ingenzi kuri twe," avuga ko azanayereka abakandida perezida bombi bo muri Amerika, Kamala Harris na Donald Trump.
Abasirikare benshi ba Ukraine bagabye igitero mu karere ka Kursk ko mu Burusiya mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Kanama (8), ndetse kugeza ubu bisa nkaho Uburusiya bwananiwe kubatsinsura ngo bubirukane.
Avugira muri iryo huriro na we, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko Ukraine ubu igenzura ubuso bwa kilometero kare 1,294 bw’ubutaka bw’Uburusiya n’imidugudu 100 – nubwo iyi mibare itagenzuwe na BBC.
Jenerali Syrskyi yavuze ko Ukraine idashaka kugumana ubwo butaka kandi ko kimwe mu byatumye igaba icyo gitero kwari ukurangaza abasirikare b’Uburusiya mu gitero cyabo cyo mu burasirazuba bwa Ukraine. Uburusiya burimo gushaka gufata umujyi wa Pokrovsk, umujyi uhinda cyane (uberamo ibikorwa byinshi) urimo na stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi.
Perezida Zelensky yanahishuye ko Ukraine iherutse gukora igerageza rya mbere ryagenze neza rya misile yo mu bwoko bwa ’ballistic’ yakorewe muri icyo gihugu.
Yashimiye urwego rw’inganda z’ibikoresho bya gisirikare rwa Ukraine, ariko yanze kugira andi makuru arambuye atanga kuri iyo misile.
Nubwo Ukraine isanzwe yarakoresheje misile zimwe za ’ballistic’ mu kurasa ku Burusiya, yahawe n’Amerika, imaze igihe ikora ku bikoresho bya gisirikare bikorewe imbere mu gihugu, mu kugabanya kugirwa n’imfashanyo y’uburengerazuba bw’isi.
Ariko, kugeza ubu, Ukraine ahanini ishingira ku bikoresho bya gisirikare biva mu mahanga kugira ngo ishobore kurwana n’Uburusiya no gusubiza inyuma ibitero byabwo.
Muri iryo huriro, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine yakoresheje zimwe mu ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 ziherutse kuhagera zoherejwe n’ibihugu byo mu burengerazuba, mu rwego rwo gufata zimwe muri za misile zarashwe n’Uburusiya mu minsi ya vuba aha ishize – ariko yavuze ko Ukraine izakenera izindi ndege z’intambara.
Mu majoro abiri ashize, Uburusiya bwamishe ibisasu bya misile kuri Ukraine ndetse buyigabaho n’ibitero by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ’drone’) byishe abantu benshi, binatuma umuriro w’amashanyarazi ubura mu bice byinshi by’igihugu.
Perezida Zelensky yavuze ko ibitero nk’ibyo bigaragaza ko Uburusiya budashaka guhagarika intambara, ati: "Iyo bashaka [ibiganiro by’amahoro], ntabwo bagaba ibitero 230 byo mu kirere."
Kuva Ukraine yagaba igitero mu karere ka Kursk, Uburusiya bwumvikanishije ko nta biganiro by’amahoro na bimwe buzagirana na Ukraine.
Ku wa kabiri, Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin), yagize ati: "Ingingo y’ibiganiro kuri ubu ahanini yataye agaciro kayo."