Perezida w’u Bushinwa yashyizeho umutwe w’igisirikare mushya w'intarumikwa kurugamba

Perezida w’u Bushinwa yashyizeho umutwe w’igisirikare mushya w'intarumikwa kurugamba
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yashyizeho umutwe wihariye ushinzwe ibijyanye n’amakuru [Information Support Force] witezweho gufasha igisirikare cy’iki gihugu guhangana n’ibyabangamira umutekano muri ibi bihe biteye imbere.
Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 19 Mata 2024 yatangaje ko muri iki gihe, igisirikare cyari gikeneye amavugurura mu bijyanye na siyansi, kandi kigaha akazi abanyempano bashya.
Yasobanuye kandi ko igisirikare kigezweho kiba kigomba kugira imbaraga mu buryo gikusanya amakuru n’uko kiyageza ku basirikare, baba abari ku rugamba cyangwa ako kurinda umutekano w’igihugu.
Perezida Xi yavuze ko uyu mutwe mushya "Uzagira uruhare rw’ingenzi mu kuzamura igisirikare cy’u Bushinwa n’uguhatana bijyanye n’intambara zigezweho.”
Gen Bi Yi yagizwe Umuyobozi w’uyu mutwe w’ingabo, Gen Li Wei agirwa Umuyobozi wungirije, ushinzwe imiyoborere n’inyigisho za politiki.
Perezida Xi yavuze ko igisirikare cy'u Bushinwa cyari gikeneye amavugurura bijyanye n'ibikenewe ku rugamba rugezweho