Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yapfukamye hasi asaba gusengerwa

Feb 7, 2025 - 19:55
 2  1383
Perezida  w’u Burundi Ndayishimiye yapfukamye hasi asaba gusengerwa

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yapfukamye hasi asaba gusengerwa

Feb 7, 2025 - 19:55

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagize ibihe bidasanzwe mu masengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigera ubwo ajya ku ruhimbi arapfukama, asaba umwigisha kumurambikaho ibiganza akamusengera.

Iri sengesho riri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kuva ku wa 6 Gashyantare 2025, ryitabiriwe na Perezida Donald Trump n’abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino ku Isi.

Perezida Ndayishimiye yarigiriyemo ibihe byihariye kuko ubwo umuvugabutumwa yasengaga, yagiye imbere ku ruhimbi, arapfukama kugira ngo amusengere hamwe n’umuryango we.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byasobanuye ko Ndayishimiye yasabiwe ubwenge buturuka ku Mana, umugisha, uburinzi n’ubumenyi bwo kuba umucamanza w’ukuri.

Mu ijambo uyu Mukuru w’Igihugu yavuze, yasobanuye imiterere y’u Burundi ndetse n’amahirwe aburimo, by’umwihariko ajyanye n’ishoramari; byose bijyana n’icyerekezo cya 2040 na 2060 cyo kuzaba igihugu gikize.

Yageze ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko kuva na mbere y’ibihe by’ubukoloni, u Burundi buzwi na none nk’igihugu “cy’amata n’ubuki”, kitigeze kibura ibyo kurya kuko gifite ubutaka burumbuka.

Perezida Ndayishimiye yagize ati “Kuva mbere y’ubukoloni kugeza ubu, u Burundi bwitwa ‘igihugu cy’amata n’ubuki’. U Burundi ni ubutaka bufite ibiribwa byinshi, nta kintu kihabuze.”

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Ndayishimiye yakomewe amashyi y’urufaya n’abitabiriye iri sengesho, ubwo yari amaze kubagezaho iri jambo.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍