Perezida w’Inteko ukekwaho ruswa ya ‘perruque’ yeguye

Apr 4, 2024 - 05:23
 0  130
Perezida w’Inteko ukekwaho ruswa ya ‘perruque’ yeguye

Perezida w’Inteko ukekwaho ruswa ya ‘perruque’ yeguye

Apr 4, 2024 - 05:23

Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yeguye, nyuma y’igihe amaze akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Ubwegure bwa Nosiviwe Mapisa-Nqakula bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata mu 2024.

Amakuru dukesha AFP avuga ko ibaruwa y’ubwegure uyu mugore yanditse, ivuga ko yafashe iki cyemezo kuko ashaka kubungabunga ubunyangamugayo busabwa abagize Inteko, ndetse no guha umwanya iperereza ari gukorwaho.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula afashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru urugo rwe rusatswe.

Uyu mugore akurikiranweho kwemera ruswa y’arenga 100.000$ n’umusatsi w’umukorano (wig cyangwa perruque) mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri Gashyantare 2019, Nosiviwe yaba yarakiriye ruswa y’arenga 15.000$ n’uyu musatsi ubwo yari ku kibuga cy’indege, nyuma yemera kwakira andi 105.000$ nubwo ntayo yishyuwe.

Gusa yahakanye iki cyaha, asaba ubushinjacyaha kumwereka inyandiko z’ibi birego, nubwo bwabyanze.

Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yeguye, nyuma y’igihe amaze akurikiranyweho ibyaha bya ruswa

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461