Perezida w’imwe mu makipe akomeye ari mumazi abira nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni ndetse no guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina

Perezida w’imwe mu makipe akomeye ari mumazi abira nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni ndetse no guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina
Chatue Nitcheu Josué usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Botafogo Football Club de Douala yo muri Cameroun, yahagaritswe mu kazi ke nyuma yo kugaragara mu mashusho y’urukozasoni ndetse no gukekwaho guhatira abakinnyi be kuryamana bahuje ibitsina.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun (FECAFOOT) ribinyujije ku buyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu (MTN Elite One) ryasohoye itangazo rivuga kuri ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024.
Uyu mugabo witwa Chatue Nitcheu Josué yavuzweho gukoresha abakinnyi be imib0nan0 mpuzabits!na ku gahato kandi bakayikorana hagati yabo nubwo bahuje ibitsina.
Byahumiye ku murari ubwo Chatue Nitcheu Josué yagaragaraga mu mashusho y’uruk0zas0ni yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri aya mashusho harimo we n’abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Botafogo Football Club de Douala bari kwishimishiriza aho basanzwe batuye mu gace ka Bonapriso, i Douala.
Ibi byatumye uyu muyobozi w’itiya kipe afatirwa ibihano byo guhagarikwa mu bikorwa byose bifite aho bihuriye na siporo mu gihugu cya Cameroun.
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu akomeza avuga ko Komite ishinzwe Imyitwarire igomba kongera gusuzuma uyu mwanzuro ikagena igihe uyu mugabo agomba kumara mu bihano.
Si ubwa mbere Chatue Nitcheu Josué aketsweho gukora iki cyaha kuko no mu mwaka ushize yashinjwe gukoresha imib0nano mpuzab!ts!na ku gahato umwe mu bagore bakoranaga nawe.