Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yahishuye ibanga ku ntsinzi ya Uganda mu Mikino Olempike

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yahishuye ibanga ku ntsinzi ya Uganda mu Mikino Olempike
Mu Mikino Olempike yaberaga i Paris mu Bufaransa, Uganda yegukanye imidali ibiri irimo uwa zahabu watwawe na Joshua Cheptegei mu gusiganwa metelo ibihumbi 10 ndetse n’uwa feza wa Peruth Chemutai mu gusiganwa metelo ibihumbi bitatu.
Aganira na Wang Guan mu kiganiro Leaders Talk gitambuka kuri CCTV yo mu Bushinwa, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje icyihishe inyuma y’intsinzi ya Joshua Cheptegei.
Yagize ati “Tugira amahirwe yo kuba mu gace gafite ubutumburuke buri hejuru. Benshi mu bitwara neza mu gusiganwa ku maguru bakomoka mu duce tw’imisozi myinshi.”
“Iyo bimeze bityo oxygen aba ari nke kuko mu bibaya haba umwuka mwinshi kurusha mu misozi. Bivuze ko kuva mu bwana baba baramenyereye gukoresha umwuka (oxygen) muke.”
Museveni yakomeje avuga ko benshi mu bakinnyi bo muri Uganda bavuka mu gace k’imisozi myinshi.
Ati “Benshi mu bakinnyi bakomoka mu gace k’imisozi bituma ibihaha byabo bibasha kwiruka ibirometelo byinshi. Si ibyo gusa kuko twanubatse ikigo cy’imyitozo mu gace Cheptegei akomokamo.”
Kwegukana imidali ibiri bishyira Uganda ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu Mikino Olempike, aho Kenya ya mbere yegukanye imidali 11 irimo ine ya zahabu, ibiri ya feza n’itanu y’umuringa.
Muri rusange, Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yegukanye imidali myinshi ingana na 126 irimo 40 ya zahabu, 44 ya feza na 42 y’umuringa.





