Perezida wa Repubulika yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Feb 25, 2025 - 16:49
 0  1540
Perezida wa Repubulika yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Perezida wa Repubulika yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Feb 25, 2025 - 16:49

Perezida wa Repubulika yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asimbuye John Rwangombwa.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025 n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Soraya Hakuziyaremye yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu. Uyu mwanya wahawe Dr Justin Nsengiyumva.

Mu 2021 ni bwo Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

John Rwangombwa asimbuye yari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2013. Umuntu uri muri izi nshingano aba afite manda y’imyaka itandatu, yongerwa rimwe.

Mbere yo kwinjira muri BNR, Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yashyizweho ku wa 18 Ukwakira 2018.

Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be basubiye mu Rwanda aho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari na ho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.

Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’Imari, aha yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.

Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles. Soraya Hakuziyaremye yanditse amateka yo kuba ariwe mugore wa mbere uyoboye BNR.

Mu 2012 ni bwo yatashye mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Guverineri Wungirije wa Banki y’u Rwanda, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06