Perezida Ndayishimiye inyeshyamba zatangiye kumugera amajanja

Feb 18, 2025 - 08:18
 0  809
Perezida Ndayishimiye inyeshyamba zatangiye kumugera amajanja

Perezida Ndayishimiye inyeshyamba zatangiye kumugera amajanja

Feb 18, 2025 - 08:18

Imitwe itatu y’inyeshyamba z’Abarundi, yatangaje ko yamaze kwihuza mbere yo gutangira kurwanya Perezida Evariste Ndayishimiye n’ubutegetsi bwe.

Iyi mitwe irimo uwa FRB-Abarundi, UPR ndetse na UPF; yemeje umugambi wo kurwanya Ndayishimiye biciye mu itangazo FRB yasohoye ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare.

Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahurije iyi mitwe y’inyeshyamba muri Komini Musigati, intara ya Bubanza kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025.

Uyu yavuze ko iri huriro ryafashe izina rishya, F.B.L-Abarundi, ndetse ko ryiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo rirwanye ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi.

Ati: “F.B.L-Abarundi irashimangira ko yiteguye guhangana n’ibibazo byose, irwanya CNDD-FDD kugira ngo ibohore igihugu cyacu kiri mu bibazo.”

Mu bibazo yasobanuye ko u Burundi bufite birimo ubukungu bwabwo bukomeje guhungabana, ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kubiba amacakubiri n’urwango mu Barundi, bukanifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu gutegura Jenoside igambiriye Abatutsi.

FRB-Abarundi ni yo yigambye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi, intara ya Cibitoke mu Ugushyingo 2019; icyiciramo abasirikare 38 na ho abarenga 100 baburirwa irengero.

Iriya mitwe yiyongereye ku wa RED-Tabara na wo umaze imyaka myinshi uri mu ntambara n’ubutegetsi bw’u Burundi ushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo bitandukanye byugarije igihugu.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06