Perezida Kagame yasubije abanenga Demokarasi y’u Rwanda ko Abanyarwanda bamaze kumenya guhangana n’ibibareba

Jun 18, 2024 - 04:47
 0  141
Perezida Kagame yasubije abanenga Demokarasi y’u Rwanda ko Abanyarwanda bamaze kumenya guhangana n’ibibareba

Perezida Kagame yasubije abanenga Demokarasi y’u Rwanda ko Abanyarwanda bamaze kumenya guhangana n’ibibareba

Jun 18, 2024 - 04:47

Perezida Kagame yavuze ko abanenga Guverinoma bakwiriye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kumenya guhangana n’ibibareba bityo aribo bakwiriye kumenya ibibabereye.

Perezida Kagame yavuze ko aba banenga u Rwanda birengagije ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare.

Ati “Icyo ntemera, n’ukuba uri mu bateje ibibazo, na we ubwawe wifitiye ibibazo byawe, kuza ngo unyigishe uburyo ngomba guhangana n’ibibazo byanjye,wagizemo uruhare kuko bimwe byaguturutseho.

Twamenye kwiga guhangana n’ibitureba ku bw’inyungu z’abaturage bacu. Twumva ibyo batunenga nubwo tutabiha umwanya munini uretse ufite ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso, hanyuma tukabirebeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byinshi binenga politike z’ibindi bihugu, kenshi byo bitajya byihanganira abashobora kwivanga mu yabyo.

Ati “Bafite amategeko akomeye ndetse bavuga ko badashaka uwo ariwe wese kwivanga muri politike yabo, iyo bije ku matora, ukagira icyo uvuga kuri politike yabo uvuye hanze, babikwicira, ntabwo ari ibintu byo gushidikanyaho, ariko biraborohera kwivanga muri politike y’abandi.”

Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo u Rwanda rumaze imyaka 30 rwibohoye rugihura n’abashaka kuruha amabwiriza ndetse ko bazakomeza kubaho n’ejo hazaza ariko ntacyo bageraho.

Perezida Kagame abajijwe ku bijyanye n’uko asanga Demokarasi ikwiye gupimwa nyuma y’uko hari abavuga ko mu Rwanda nta yihari, yasubije agira ati: "Buri gihe nibanda ku nshingano zanjye, ku byo twe nk’abayobozi tugomba cyane abaturage, ku nzitizi ndetse n’ibibazo biterwa n’izo nzitizi. Ibyo ni byo intekerezo n’ibikorwa bya buri wese byibandaho. Si inshingano zanjye uri mu nzira zo kongera gutorwa inshuro nyinshi ahari, ahubwo ni n’inshingano ndetse n’umukoro wa buri munyarwanda ufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu ku mibereho myiza y’iki gihugu".

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461