Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro

Perezida Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro
Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo yahaye Perezida Paul Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro, mu Ishami ry’Imiyoborere rusange (Public policy and Management).
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.
Mu ijambo rye ubwo yahabagwa iyi mpamyabumenyi ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kamena, Perezida Kagame yagaragaje ko politiki zigamije imicungire rusange n’imiyoborere ari ingenzi ku kugera ku iterambere rirambye.
Yabanje gusubira mu mateka, agaragaza uburyo igihe nk’iki mu myaka ishize, mu Rwanda hari hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi, yatewe n’ubuyobozi bubi bwaciyemo abaturage ibice.
Ati “Mu rwego rwo gushaka kuguma ku butegetsi, Leta yariho yafashe umwanzuro wo kwica igice cy’abaturage bitwaga Abatutsi. Ingabo za RPF nari nyoboye, zahagaritse Jenoside nyuma y’amezi atatu. Twageze mu gihugu cyarashwanyaguritse mu buryo bugaragara, mu bukungu n’umutima wacyo. Abaturage bacu bari baratatanye kandi barimo ibice.”
Yavuze ko politiki ya mbere yashyizweho icyo gihe, ari igamije kuzana umutekano mu gihugu.
Nyuma y’aho hafashwe izindi ngamba zunganira umutekano, kugira ngo u Rwanda rutere imbere.
Ati “ Umutekano no gushyira hamwe byadufashije kureba ejo hazaza. Icyakora igihugu cyacu cyari kigikennye cyane. Kugera ku iterambere bisaba kubanza kuvugisha ukuri no guhanga ibishya. Igihugu kandi gikenera guhabwa uburenganzira bwo kwigenera ejo hazaza kititaye ku gitutu n’uburyarya bw’umuryango mpuzamahanga.”
Imwe mu ngamba kandi u Rwanda rwafashe icyo gihe, ni ukubakira iterambere ryarwo ku ikoranabuhanga mu nzego zose, nubwo Perezida Kagame yagaragaje ko benshi batabyumvaga.
Ati “Twashyize imbere ikoranabuhanga no gukwirakwiza internet. Ntabwo byavuzweho rumwe bigitangira. Bamwe mu baterankunga batekereje ko ari ugupfusha ubusa amafaranga, ko ahubwo twayakoresha ku byo abantu babona ibyo bakenera by’ibanze.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi Rwanda rufite internet ihendutse muri Afurika. Amashuri yacu arimo internet ndetse serivisi hafi ya zose za Leta zitangwa hakoreshejwe urubuga Irembo.”
Yavuze ko ari umusaruro wa politiki zashyizweho zigamije iterambere rusange.
Yashimiye Kaminuza ya Yonsei, agaragaza ko iyi ari intangiriro y’imikoranire myiza ku nyungu z’abanyarwanda n’abanya-Koreya.
Ati “Bimwe mu byo twafatanyamo harimo ubushakashatsi, ubuvumbuzi mu bya siyansi, no guhanahana ubumenyi mu rubyiruko rwacu. Nizeye ko ubu bufatanye bw’u Rwanda na Kaminuza ya Yonsei buzabyara umusaruro mu bihe biri imbere. Umuryango mugari wa Kaminuza ya Yonsei uhawe ikaze mu gihugu cyacu.”
Yonsei nikaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.