Perezida Joe Biden yashimangiye ko adateze guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Jul 9, 2024 - 08:38
 0  123
Perezida Joe Biden yashimangiye  ko adateze guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Perezida Joe Biden yashimangiye ko adateze guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza

Jul 9, 2024 - 08:38

Igitutu gikomeje kuba cyinshi, ariko n’ubushake bw’umusaza Joe Biden uyobora Amerika, ntaho bwenda kujya nyuma y’uko uyu mugabo ahamije ko nta kabuza, azakomeza kuba umukandida uzahangana na Donald Trump mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Biden yokejwe igitutu nyuma y’ikiganiro mpaka yagiranye na Trump, cyamugaragaje nk’umugabo wacitse intege cyane dore ko yitwaye nabi cyane.

Bamwe mu basanzwe batera inkunga Ishyaka rye ry’Aba-Démocrates batangiye kuvuga ko bifuza ko yemera ko adashoboye akareka iri Shyaka rigatanga undi mukandida.

Ibi yarabyanze, avuga ko azakomeza guhatana ndetse mu ibaruwa yandikiye abadepite b’Ishyaka, rye, yongeye kubishyimangira, avuga ko atiteguye kurekura.

Yagize ati "Ndashaka kubabwira ko nubwo hari ibihuha byinshi, niteguye gukomeza kuguma muri iri hangana kugeza rirangiye, kandi nzatsinda Donald Trump."


Joe Biden yongeye gushimangira ko adateze kuhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268