Perezida Félix Tshisekedi yasanze mugenzi we João Lourenço uyobora Angola baganire ku ntambara ingabo z’igihugu cye zikomeje gutsindwa

Feb 19, 2025 - 10:39
 0  601
Perezida Félix Tshisekedi yasanze mugenzi we João Lourenço uyobora Angola baganire ku ntambara ingabo z’igihugu cye zikomeje gutsindwa

Perezida Félix Tshisekedi yasanze mugenzi we João Lourenço uyobora Angola baganire ku ntambara ingabo z’igihugu cye zikomeje gutsindwa

Feb 19, 2025 - 10:39

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasanze mugenzi we João Lourenço uyobora Angola n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Luanda kugira ngo baganire ku ntambara ingabo z’igihugu cye zikomeje gutsindwa.

Ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko Tshisekedi yageze i Luanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aganira amasaha make na Lourenço ku mutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, yagaragaje ko igihangayikishije kurusha ibindi abakuru b’ibihugu baganiriyeho ari ukuba umutwe witwaje intwaro wa M23 warafashe umujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umujyi wa Goma urimo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) n’iz’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC). Kuva tariki ya 27 Mutarama, zose zigenzurwa na M23.

Ntabwo Tshisekedi yitabiriye inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya AU, yemerejwemo Lourenço nk’Umuyobozi Mukuru mushya w’uyu muryango tariki ya 15 Gashyantare. Icyo gihe Tshisekedi yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano i Munich mu Budage.

I Munich, Tshisekedi yanenze AU, agaragaza ko ntacyo ikora ku cyo yise ubushotoranyi igihugu cyabo kiri gukorerwa, nyamara ngo ibihugu bigize uyu muryango bivuga ko biharanira gushyigikirana n’ubuvandimwe.

Nubwo uyu Mukuru w’Igihugu yanenze uyu muryango, ntabwo yigeze yubahiriza imyanzuro ibihugu byo muri Afurika byafashe ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC, irimo kumusaba kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Nyuma y’aho ibiganiro bya Luanda biyoborwa na Lourenço bihagaze mu Ukuboza 2024, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bahuriye muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, banzura ko ibiganiro bidaheza uruhande na rumwe ari byo bizatuma uburasirazuba bwa RDC bwongera kubona amahoro.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06