Perezida Felix Antoine Tshisekedi yitabaje ikindi gihugu ngo kimutize ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23

Jul 2, 2024 - 14:26
 0  1000
Perezida Felix Antoine Tshisekedi yitabaje ikindi gihugu ngo kimutize ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23

Perezida Felix Antoine Tshisekedi yitabaje ikindi gihugu ngo kimutize ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23

Jul 2, 2024 - 14:26

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yitabaje Tchad ngo imuhe ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika abivuga.

Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye Tchad kumuha ingabo, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye i Ndjamena mu mpera z’ukwezi gushize.

Ni uruzinduko yahuriyemo anagirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Gen. Mahamat Idriss Deby Itno; ndetse ibihugu bayoboye bisinyana amasezerano atandukanye y’ubufatanye.

Muri uru ruzinduko kandi Tshisekedi yambitswe na Gen. Deby umudali w’ishimwe, ndetse anitirirwa umwe mu mihanda y’i Ndjamena kubera uruhare yagize mu gukemura ibibazo bya Politiki byari muri Tchad mbere y’uko muri iki gihugu haba amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Kuva mu Ugushyingo 2021 Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu mirwano n’inyeshyamba za M23 kuri ubu zigenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu rwego rwo guhangana n’izi nyeshyamba, ku ikubitiro Perezida Felix Antoine Tshisekedi yitabaje u Burundi bumwoherereza ibihumbi by’ingabo zo guha umusada FARDC, mbere y’uko anitabaza umuryango wa SADC na wo kuva mu mwaka ushize wa 2023 wohereje muri Congo ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Izi ngabo icyakora kuva zagera muri Congo ntizigeze zishobora gusubiza M23 inyuma, kuko izi nyeshyamba zikomeje kwigarurira utundi duce dutandukanye turimo imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba zigaruriye mu cyumweru gishize.

Izi nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga kandi zeruye ko ziteganya no kwirarurira umujyi wa Butembo; ibyateye impungenge zikomeye cyane ubutegetsi bw’i Kinshasa bigatuma buhitamo kwiyambaza Tchad ngo itange umusada.

Igihugu cya Tchad usibye kuba muri iyi minsi kiri mu kwezi kwa buki na RDC, gisanzwe ari n’inshuti magara y’u Burundi. 

Ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 62 ishize buhawe n’Ababiligi ubwigenge, Perezida Mahamat Idriss Deby ni we mukuru w’igihugu cy’amahanga wari witabiriye ibyo birori.

Uruzinduko rwa Gen. Deby mu Burundi kandi ni rwo rwa mbere yari agiriye mu mahanga, kuva atorewe kuyobora Tchad muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikinyamakuru Tchad One cyatangaje ko byari byitezwe ko naTshisekedi yitabira ibirori by’isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi byabereye kuri Stade Ingoma iherereye mu mujyi wa Gitega, gusa Tshisekedi usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ntiyabigaragayemo kubera impamvu itaramenyekana.

Iki gitangazamakuru kivuga ko mu Burundi ari ho ba Perezida Deby, Tshisekedi na Ndayishimiye bagombaga kunoreza umugambi wo gushinga ihuriro ryo kurwanya M23; umutwe Gitega na Kinshasa bavuga ko ufashwa n’umwanzi wabo [u Rwanda].

Andi makuru avuga ko Tchad yaba yaramaze kwemerera Congo kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru abasirikare babarirwa mu 2,000 byitezwe ko bazahagera mu minsi iri imbere.

Tchad One ishimangira aya makuru ivuga ko bijyanye no kuba igisirikare cya Tchad kimaze iminsi cyugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, "Gen Mahamat Idriss Deby ’Kaka’ n’agatsiko k’abantu bamukikije baratekereza kuba bohereza abasirikare muri RDC bakabagurana amagana ya za miliyoni z’amadorali".

Iki gitangazamakuru cyunzemo ko gahunda yo kohereza muri Congo aba basirikare bazaba babarirwa mu magana cyangwa mu bihumbi ishobora guterwa inkunga y’amafaranga na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, igihugu gisanzwe gifitanye na RDC amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro.

Kugeza ubu Congo Kinshasa ifite ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza SADC, Abacanshuro b’i Burayi n’imitwe ya Wazalendo, rikaba ari ryo riyifasha kurwanya M23. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06