Perezida Biden yafatiye ibihano Abanya-Israel bane

Perezida Biden yafatiye ibihano Abanya-Israel bane
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yafatiye ibihano Abanya-Israel bane bibasiriye imiryango y’Abanya-Palestine ituye mu ntara ya West Bank.
Ibi bihano, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa USA kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, birimo gufatira imitungo yabo yaba iri i Washington D.C no guhagarika ishoramari ryabo muri iki gihugu.
Abo Biden yabifatiye ni David Chai Chasdai, Einan Tanjil na Yinon Levi. Ahamya ko bahohoteye, banatera ubwoba Abanya-Palestine. Undi ni Shalom Zikeckerman uregwa guhohotera Abisiraheli baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Umujyanama w’akanama ka USA gashinzwe umutekano, Jake Sullivan, yatangaje ko urugomo rw’abantu nk’aba muri West Bank rubangamira umutekano waho no mu karere.
Yagize ati “Rubangamira bikomeye amahoro, umutekano n’ituze muri West Bank, Israel, mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati kandi bubangamira umutekano w’igihugu n’inyungu za US muri politiki yo mu mahanga.”
Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano mu biro bya Perezida wa USA, John Kirby, yatangaje ko nta gahunda igihugu cye gifite yo gufatira ibihano Leta ya Israel. Ati “Ubu nta gahunda yo gufatira ibihano Leta ya Israel.”
Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagaragaje ko Abisiraheli batuye muri West Bank bubahiriza amategeko, bityo ko aba bane batari bakwiye gufatirwa ibihano.
Netanyahu yagize ati “Israel ifatira ingamba Abisiraheli bose bica amategeko, ahantu hose, bityo ingamba zihariye ntabwo ari ngombwa.”
Aba Bisiraheli bafatiwe ibihano mu gihe ingabo za Israel zikomeje kugaba ibitero mu ntaraa Gaza, bigamije gusenya umutwe wa Hamas. Ni intambara imaze gupfiramo abagera ku 27.000 muri iyi ntara.
