Pasiteri yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gusoma ibitsina by'abagabo 12

Pasiteri yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gusoma ibitsina by'abagabo 12
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa gusoma imyanya y’ibanga y’abagabo 12 yashakaga kwirukanamo amadayimoni.
Uyu mupasiteri akomoka mu gace kazwi nka Mt Darwin, mu ntara ya Mashonaland muri Zimbabwe. Biravugwa ko amazina ye ari umuvugabutumwa ’Maribha’. Yaje kuba agezwa imbere y’urukiko rwa Bindura ku wa gatatu tariki 12 Kamena 2024, kugira ngo yiregure ku byaha ashinjwa.
Singano Elisha, umucamanza w’urukiko yanzuye ko pasiteri aba afunzwe kugeza tariki 21 Kamena 2024, nk’uko ikinyamakuru NewsDay cyo muri Zimbabwe dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Ni mu gihe umushinjacyaha Edward Katsvairo yasobanuye ko uyu mupasiteri ashinjwa kuba yarashutse abagabo 12 avuga ko bafite imyuka mibi ya satani. Yahamije ko guhera muri Gashyantare kugeza Kamena uyu mwaka ari cyo gihe ibyaha ashinjwa yabikoreye.
Ubwo pasiteri Maribha yisobanuraga yavuze ko yari bwirukane imyuka mibi abagabo bari bafite binyuze mu gukora, ndetse no kunyunyuza cyangwa se gusoma ibitsina byabo.
Uyu mugabo wiyita umukozi w’Imana yahuye n’uruva gusenya igihe abo yakoreraga imigenzo yo kubasomagura imyanya y’ibanga batanze ikirego kuri polisi bigatuma ahita atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.