Pasiteri James Ng'ang'a yavuze ko azirukana murusengero umuntu wese uzamagana Visi Perezida Rigath Gacagua

Pasiteri James Ng'ang'a yavuze ko azirukana murusengero umuntu wese uzamagana Visi Perezida Rigath Gacagua
Intumwa y'Imana Pasiteri James Ng'ang'a, uyoboye itorero ryitwa Neno Evangelism Center, yabwiye abayoboke be ko umuntu uzahirahira kwamagana Visi Perezida wa Kenya Rigath Gacagua, azahita amwirukana mu rusengero rwe.
Ibi James Ng'ang'a abitangaje kuri iki cyumweru 15 Nzeri 2024 mu materaniro.
Yagize ati" bakristo muri hano, abifuza ko Visi Perezida Rigath Gacagua yirukanwa ku mirimo ye, ndabasaba kubireka kuko umuntu uzamenyekana ko ari mu bifuza ko Gacagua yakwirukanwa atarangije manda yatorewe y'imyaka itanu, uwo bizamenyekana ko ari mu bamwamaganye ntazangarukire mu rusengero rwange".
Iyi Ntumwa y'Imana yongeye kwibutsa ko abanyepolitiki bose ari abanyabinyoma bityo ko badakwiriye kuyobya Rubanda.
Abaturage batuye ahitwa Mlima Kenya, bamaze iminsi basaba ko Visi Perezida Rigath Gacagua yakwirukanwa kuko atagishoboye akazi bitewe nabimwe mu bibazo bivugwa ko yananiwe gucyemura.
Visi Perezida wa Kenya Rigath Gacagua