Pasika irashyushye!: Abanyakigali binjiye muri Pasika mu byishimo, basabwa kwirinda umwiryane no kwikunda

Pasika irashyushye!: Abanyakigali binjiye muri Pasika mu byishimo, basabwa kwirinda umwiryane no kwikunda
Mu Ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2024, hirya no hino mu gihugu, abakirisitu mu madini atandukanye bitabiriye igitaramo cya Pasika bibutswa ko bakwiye guhora bazirikana impamvu Yesu /Yezu yapfuye ndetse no kubana n’abandi amahoro.
Abakirisitu bagagaragaje ko uwo munsi uvuze ikintu gikomeye cyane kuri bo, wongera kubibutsa izuka ry’Umwami Yesu/Yezu wagaragaje urukundo ruhebuje.
Mu nsengero zitandukanye ubutumwa bwagarutsweho ni ubujyanye n’izuka rya Yesu/Yezu no gushimangira iby’urukundo rwe kandi bakagaragarizwa ko rukwiye kuranga abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange.
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abakirisitu kunga ubumwe birinda kwimakaza inyungu zabo gusa ahubwo bagaharanira inyungu rusange.
Ati "Muri iki gihe tubona ko kenshi abantu babayeho mu guhangayika ndetse no kwiheba imbere y’ibibazo by’ubuzima muri iyi si, ibizazane duhura na byo ibiza, indwara z’ibyorezo nka Covid-19, tubona ubwumvikane buke mu ngo, intambara hagati y’amoko n’ibihugu kubera ubwumvikane buke bagasenya ibyo bari bamaze kubaka."
Yagaragaje ko muri Kirisitu ariho hari ubuhungiro kuko ari we uzi ibikwiriye abatuye Isi.
Ati "lyi si hose harava ntaho wakugama. Kirisitu wemeye kwitanga ariko akazuka niwe mizero yacu."
Yongeye kugaragaza ko ibibazo byose byugarije Isi bishingiye ku bwumvikane buke biterwa no kwikunda ndetse n’umwiryane.
Ati "Umuzi w’ibibazo umuntu ahura nabyo ni ukwikunda no kwireba, agashyira imbere inyungu ze, kuko niba benshi bakoze batyo ntabwo bashobora guhuza, kumvikana. Iyo uhereye mu bashakanye mu bavandimwe, abakorana ugasanga byagoranye, aho ni ho amakirmbirane akomoka"
Yagaragaje ko iyo abantu bateye Imana umugongo n’umubano hagati yabo ugorana, abasaba guharanira kubana n’abandi amahoro.
Ati "Ni yo izi icyagirira umuntu akamaro ikamenya no kubihuza n’inyungu rusange, kritso wavutse yaje kuduhishurira, we wavutse akadutsindira urupfu n’ibindi byose. Dushimire Imana kandi twizihize Pasika yacu."
Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, wari muri ADEPR Nyarugenge, Hakizimana Justin, yagaragaje ko ubutumwa bwiza ari inkuru y’ihumure y’uko Yesu yaje mu Isi gucungura abantu.
Yakomeje ati “Kuzuka kwe ni yo ntsinzi yacu, abizera kandi nibyo byirato byacu ndetse ni nabyo byiringiro byacu byuzuye […] twari dupfuye tuzize ibyaha ariko ubutumwa bwiza buje buratumurikira.”
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR wateraniye ku Itorero rya ADEPR Ntora English Service, Ndayizeye Isaie, yasobanuye ko kuba Yesu yarazutse bigize ishingiro ry’ubutumwa bwiza ko ari ukuri kandi ko abantu bakwiye gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza.
Ati “Impamvu n’ejo tuzagaruka hano ni uko yazutse, Impamvu dukomeza kubwira abarwayi ngoi nimuze tubasengere ni uko nawe yabasengeraga ariko iyo atazuka ntawari kumenya irengero ry”Intumwa. Kuzuka kwe ni bwo butumwa bwiza.”
Yasabye ko abantu bakwiye kuvana amaso ku bindi bintu, bakayahanga kuri yesu wapfuye ubu akaba atakiri mu mva.
Yagaragaje ko inkuru yo kuzuka kwa Yesu ikwiye kubwirwa abantu mu ngeri zitandukanye kandi ikabaruhura umutwaro w’ibyaha ku batarizera.
Umukirisitu, Harerimana Margaret yishimiye kwifatanya n’abandi kwizihiza umunsi wa Pasika kuko ubibutsa umunezero baterwa no kuba umwami yatsinze urupfu ashimangira ko abemera kristo bakwiye kunga ubumwe.
Ati “Abakirisitu bakwiye kubana mu bwumvikane, mu rukundo mu bwumvikane. Yesu Kristo atubera urugero rwo kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Natwe rero tugomba gutera ikirenge mu cye, tukiyoroshya kandi tugakundana.”
Uwamariya Agnes yagaragaje ko kuzirikana izuka ry’Umwami Yesu kristo byongera kwibutsa abakirisitu uburyo bacunguwe bityo ko ari umunsi udasanzwe kuri bo.
Ati “Niba twemera ko Yesu yavutse, agapfa, akazuka yabigiriye umuntu, ni yo mpamvu tugira ibyishimo ariko tuzirikana ko yapfuye kubera twe. Duhimbaza Yezu yasutse twishimira ko yagiye ku musaraba kubwacu.”
Yagaragaje ko imibanire ikwiye kuranga abakirisitu ikwiye kuba nta makemwa mu miryango, mu baturanyi, mu kazi n’ahandi ndetse abafitanye ibibazo bagashaka uko babikemura.
Bukizi Emile yagaragaje ko ubutumwa atahanye ari uko basabwe kubana neza na bagenzi babo mu mahoro kandi buje urukundo.








