Padiri ufite imyaka 105 yatangaje ikintu Imana yamuhishe abantu bagira ubwoba

Jul 8, 2024 - 22:59
 0  979
Padiri ufite imyaka 105 yatangaje ikintu Imana yamuhishe abantu bagira ubwoba

Padiri ufite imyaka 105 yatangaje ikintu Imana yamuhishe abantu bagira ubwoba

Jul 8, 2024 - 22:59

Umupadiri witwa Luois Shayo, utuye mu ntara ya Moshi muri Tanzania ufite imyaka 105 y'amavuko ndetse akagira n'imyaka 74 y'ubupadiri. Yavuze ko Imana yamuhishe kumenya ubuzima bwe., akaba ariyo mpamvu agikomeye.

Uyu mu kambwe ubwo yasurwaga na Minisiteri ushinzwe Uburezi, Sayansi n'ikorabuhanga Prof Adolf Mkenda, aho ari munzu zagenewe abihaye Imana bari mu zabukuru ahitwa Longuo, Padiri Luois Shayo yavuze ko Ashimira Imana yabanye nawe muri iyo myaka yose yaba iya mavuko ndetse niyo yamaze akora Umurimo w'Imana. 

Yagize ati" Nukuri Imana yabanye nange irandinda kugeza kuri iyi myaka 105 ndetse n'imyaka 74 namaze nkora Umurimo wokwigisha ivanjiri ntagatifu, Imana yampishe ibijyanye n'ubuzima bwange miyompamvu mubona mfite iyi myaka yose kandi nkaba ngikomeye".

Uyu Padiri Louis Shyayo, yabaye Padiri wa 16 w'umwirabura wabonye ubupadiri muri Tanzania muri 1950, kuri 30 Kamena 2024, uyu Padiri Louis nibwo yizihije isabukuru y'imyaka 105 amaze kuri iyi si.

Amakuru avuga ko uyu Padiri Louis ariwe uciye agahigo ko kuba ariwe mu Padiri umaze imyaka myinshi muri Afirika. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06