PAC: Ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda RAB cyananiwe gusobanura ibya miliyari 1,3 Frw yishyuwe abafashamyumvire ntatangirwe raporo

PAC: Ikigo cy'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda RAB cyananiwe gusobanura ibya miliyari 1,3 Frw yishyuwe abafashamyumvire ntatangirwe raporo
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, bahase ibibazo ubuyobozi bwa RAB ku mafaranga arenga miliyari 1 Frw yishyuwe abafashamyumvure mu turere dutandukanye ariko nta tangirwe raporo hakaba hibazwa irengero ryayo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, bwagaragaje ko habayeho amakosa yo gutanga amafaranga ntibakusanye raporo.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri RAB, Umutoni Clarisse, yagaragaje ko nubwo hibazwa irengero ryayo ariko amafaranga yamaze gutangwa nubwo hakiri ikibazo cya raporo.
Ati “Nibyo amafaranga yaratanzwe, hakabamo atangwa mu kwishyura agahimbazamusyi k’abafashamyumvire byishyurirwa mu turere ariko haba hari raporo y’ibyakozwe. Icyo dukwiye kunoza ni uburyo twakira izo raporo kandi ubushake burahari.”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagaragaje ko harimo ikibazo cy’uko amafaranga yatanzwe mu rwego rw’akarere nta raporo yakorewe ku buryo bishoboka ko n’abayagenewe atabagezeho.
Ati “Ni iki cyabemeje ko ayo mafaranga yageze ku bo yohererejwe mu by’ukuri. Hari ibyo umuntu aba akwiye kwihanganiraho ariko birababaje.”
Depite Uwineza Beline yasabye ko ubuyobozi bwa RAB bwari bukwiye kujya mu turere kureba niba koko amafaranga yarageze ku bo yari agenewe kuko atatangiwe raporo.
Ati “Kuba bivugwa uyu munsi nimwe mugomba kutumara impungenge, mukwiye no gusubira inyuma mukajya no kureba abavugwa niba koko barayabonye kuko dufite ingero nyinshi z’aho bikorwa bityo amafaranga ukazasanga atarageze ku bo agenewe ba nyabo.”
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, yagaragaje ko amafaranga yishyuwe abafashamyumvire yavuye muri Minisiteri y’Imari yoherezwa mu turere ari nayo mpamvu batayakoreye Raporo.
Ati “Ni ibintu bibiri, uko amafaranga yoherezwa ava muri Minecofin ajya mu Karere twebwe ntitubirebaho, ariko tubaza niba barabonye amafaranga yo gukora. Tugomba guhuza imibare n’imikoranire n’inzego. Ku bijyanye n’amafaranga ntabwo tubijyamo cyane kuko n’ubundi ni ingengo y’imari y’Akarere.”
Depite Muhakwa Valens yabajije niba amafaranga ava muri Minecofin akajya mu turere ntibagire ukurikirana nk’abashinzwe ubuhinzi kandi biri mu nshingano zabo.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko RAB ikwiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego zitandukanye by’umwihariko uturere n’imirenge kuko hagiye hariyo abakozi bashinzwe ubuhinzi.
Ati “Ku karere hariyo umuyobozi w’ubuhinzi, ku murenge hariyo abagronome. Nta buryo RAB ishobora gukora itakorana n’izo nzego ndetse ngo inabahe amakuru. Icyo rero kiri kubura.”
Ubushakashatsi ku bijyanye n’ifumbire, nkunganire n’imbuto
Ikindi cyagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ni uko Abanyarwanda bagikoresha ubwoko bumwe bw’ifumbire kubera hatakozwe ubugenzuzi ngo hamenyekane ubwoko runaka bw’ifumbire ikenewe bitewe n’imiterere y’ubutaka.
Umuyobozi wungirije ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi, Dr. Florence Uwamahoro yagaragaje ko ubushakashatsi buri gukorwa aho nk’ibihingwa by’umuceri n’ibirayi byamaze kubonerwa aho bizajya bihingwa bitewe n’imiterere y’ubutaka.
Ati “Ikibura ni uko bitangira gushyirwa mu bikorwa no kubigeraho ngo bijye ku bihingwa byinshi. Hari ibihingwa bibiri, birimo ibirayi n’umuceri twamaze gukorera.”
Ubuyobozi bwabajijwe ku bijyanye no kugenzura ahakoreshwa ishwagara no kuba hagitangwa ishwagara nke ugereranyije n’iyakombaga gukoreshwa, RAB igaragaza ko hari n’ubwo biterwa n’amikoro y’abahinzi kubera ko Leta ibishyurira 50% gusa.
Ikindi cyagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri iki kigo ni gahunda yacyo ijyanye no kongera umubare w’abatubuzi ugomba kwiyongera.
RAB ivuga ko imaze kugira abatubuzi 1,777 batubura ibigori, ibishyimbo, ingano, amashaza n’ibirayi.
Mbere y’uko umutubuzi atangira gukora, agomba kubanza kwiyandikisha no guhabwa icyemezo na RICA.
Icyakora, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko igereranyije urutonde rw’abatubuzi RAB ifite hamwe n’urutonde rw’abatubuzi RICA isanga hari abatubuzi 545, ni ukuvuga 31% gusa nibo bazwi na RICA. Ibi bivuze ko RAB yemera 69% y’abatubuzi batubura imbuto zitujuje ubuziranenge.
Byagaragajwe ko kandi hari toni ibihumbi 30 z’ifumbire zatanzwe nka Nkunganire ya Leta zidafite icyemeza ko zageze ku bagenerwabikorwa




