Nyuma yo gusezera kuri RBA, Anitha Pendo yerekeje kuri Radio Ikunzwe muri Kigali - AMAFOTO

Nyuma yo gusezera kuri RBA, Anitha Pendo yerekeje kuri Radio Ikunzwe muri Kigali - AMAFOTO
Nyuma y’uko Anita Pendo asezeye kuri RBA, byakunze guhwihwiswa ko agiye kwerekeza kuri Kiss FM asimbuye Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ kiva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Mu gihe kitangana n’ukwezi gishize, umunyamakuru Anita Pendo wari umaze imyaka igera ku 10 akorera ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yatangaje ko yasezeye ku mirimo yo gukorera iki gitangazamakuru nk’umunyamakuru wacyo.
Nyuma yaho, abantu benshi bagiye bibaza aho uyu Munyamakuru yaba agiye kwerekeza, cyane ko yari yanemeje ko adasezeye mu itangazamakuru, vuba aza gutangaza aho agiye gukomereza imirimo ye.
Anita Pendo umaze iminsi ashyize umukono ku masezerano, iki cyumweru turangije yakimaze ari kwihugura ku mikorere ya Kiss FM.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 20, Anita Pendo yatumiwe mu kiganiro ‘Celebs Breakfast’ binahita byemezwa ko yinjiye mu muryango w’abanyamakuru b’iyi radiyo aho azatangirira akazi ku wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024.
Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, mu minsi ishize yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza icyakora ntiyakomoza ku ho yerekeje.
Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.
Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Kiss Fm ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, nayo yahaye ikaze uyu Munyamakuru mushya wayo, waje usimbuye Isheja Sandrine.