Nyuma na nyuma Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Dr Shaggy

Nov 28, 2023 - 16:46
 0  374
Nyuma na nyuma Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Dr Shaggy

Nyuma na nyuma Bruce Melodie uri muri America yahuye n’umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Dr Shaggy

Nov 28, 2023 - 16:46

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahuye n’umuhanzi w’umunyabigwi Shaggy baherutse no gukorana indirimbo ariko batari kumwe. Uku guhura kwa Bruce Melodie na Shaggy, kwatangajwe n’uyu muhanzi Nyarwanda mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanerekanye ifoto n’amashusho bari kumwe bari gusangira.

Mu butumwa buherekeje ifoto n’amashusho bya Bruce Melodie ari kumwe na Shaggy, yagize ati “Twagiranye umusangiro mwiza no kungurana ibitekerezo: Twaganiriye ku hazaza hamwe n’itsinda ndetse n’umunyabigwi Shaggy.”

Bruce Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo yiswe ‘When She’s Around’, ikaba ari RMX ya Funga Macho yari yarakozwe n’uyu muhanzi nyarwanda.

Ni indirimbo yakozwe aba bahanzi batari kumwe, ndetse bakaba barayiririmbanye mu itangwa ry’ibihembo Trace Awards byabaye mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2023.

Bruce Melodie werecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko kuba agiye muri America ubu, ari uko ari bwo afite ibikorwa bifatika bituma ajyayo.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi nyarwanda kandi azanaririmba mu bitaramo binyuranye birimo n’ibyo azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo n’uyu Shaggy n’abandi nka Ludacris.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com