Nyaruguru: Umusore w'imyaka 26 yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo ibikoresho

Jan 29, 2025 - 08:53
 0  329
Nyaruguru: Umusore w'imyaka 26 yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo ibikoresho

Nyaruguru: Umusore w'imyaka 26 yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo ibikoresho

Jan 29, 2025 - 08:53

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Rutobwe, Umurenge wa Cyahinda w’Akarere ka Nyaruguru, amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo ibikoresho birimo imbere bifasha gutanga umuriro.

Yafashwe ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru ikaba ihamya ko akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo.

Abatuye mu Kagali ka Rutobwe uyu musore yafatiwemo, bavuga ko yafashwe afite urusinga rw’amashanyarazi bigaragara ko hari aho yari arwibye, ndetse akaba yashakaga no gutwara ibikoresho biba biri mu gasanduku.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, yemeza aya makuru ndetse akibutsa abantu bishora mu bikorwa by’ubujura no kwangiza ibikorwa remezo batazihanganirwa.

Ati: “Nibyo ubu Polise ifite umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, akaba akurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo aho yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo bimwe mu byuma birimo imbere bifasha mu gutanga umuriro. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

SP Emmanuel Habiyaremye akomeza yibutsa ko umuntu wese utekereza kwangiza ibikorwa remezo yaba iby’amashanyarazi, iby’amazi n’ibindi ko Polisi idashobora kumwihanganira na busa.  

Ati: “Agomba gufatwa amategeko agakurikizwa.”

Akangurura abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose bamenye umuntu ugaragara mu bujura cyangwa mu kwangiza ibikorwa remezo bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06