Nyarugenge: Umusore w'imyaka 20 yatawe muri yombi azira gusambanya mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda

Nyarugenge: Umusore w'imyaka 20 yatawe muri yombi azira gusambanya mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda umwana akaba yaravutse afite amezi abiri(2).
Uyu mwana wahohotewe kandi ashinja nyina ubabyara ko ubwo musaza we yamusambanyaga yihutiye kubimubwira ntiyagira icyo abikoraho ahubwo abonye atwite atangira kumukubita no kumwirukana mu rugo ajya kuba ku muhanda aho yahuriye n’abagiraneza bakamufasha kugeza abyaye.
Icyaha uyu musore akurikiranyweho cyo gusambanya umwana Giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Naho nyina akaba akurikiranyweho Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, no kutita k’umuntu ushinzwe gucungira ubuzima, ibyaha biteganywa n’ ingingo ya 11 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse ’ingingo ya 122 n’iya 243 z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.