Nyarugenge: Umuntu utaramenyakena yataye uruhinja mu bwiherero-Amashusho

Nyarugenge: Umuntu utaramenyakena yataye uruhinja mu bwiherero-Amashusho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Nibwo abaturage batunguwe no kumva uruhinja ruririra mu bwiherero bw'inzu iherereye mu Mudugudu wa Amizero mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage bahuruye nyuma yo kumva urusaku rw'umwana wasaga nkaho atabaza ubwo imvura yagwaga, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko uyu mwana bamwumvishe ubwo bari bugamye mu nzu noneho nyuma yo gukomeza kumva umwana arira baza gusohoka hanze aribwo basanze bamujugunye mu bwiherero bw'inzu y'umugabo witwa Gahima Pierre.
Umwe yagize ati" Twari twugamye ahantu noneho dutungurwa no kumva umwana arira cyane bituma tugira amatsiko kuko imvura yari iri kugwa hanyuma tugiye hanze dusanga n'umwana wajugunywe mu bwiherero".
Aba baturage bavuga ko uwahamushyize ashobora kuba yaturutse mu kandi gace, mu kiniga kinshi babwiye umunyamakuru ko uwabikoze akwiye gushakishwa hanyuma agahanwa bikomeye ku buryo abera abandi urugero.
Umunyamakuru yagerageje kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirambo, UWERA Claudine niba umwana yakuwemo ari muzima ndetse niba uwamujugunye yamenyekanye maze amuhakanira ko ntamakuru amuhaye bitewe nuko hari izindi nzego zibishinzwe, arizo zigomba kubitangira amakuru.
Mu butumwa bugufi yanyujije ku rubuga rwe rwa Whatsapp yagize ati" Iyo Case iri mu bugenzacyaha nibo baguha amakuru. Barayaguha kandi rwose ndabizi".
BTN yagerageje kubaza inzego z'umutekano nka Polisi ntibyayikundira cyakora yemererwa ko nyuma y'igihe gito hari icyo iri butangarizwe.
Amashusho