Nyarugenge: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugore we agafuni

Nyarugenge: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugore we agafuni
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Gashyantare 2023, ku isaha ya saa Munani n'igice, Nibwo umugabo witwa Singiranumwe Syprien wo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali akagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Kadobogo, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.
Amakuru BTN ikesha bamwe mu baturage baturanye n'uyu muryango kandi batabaye, bavuga ko kugirango baze gutabara, ari uko baumvishe akaruru k'uyu mugore watabazaga avuga cyane ngo " wandetse".
Umwe muri aba baturage ariko utifuje ko amazina n'imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru kubwo impamvu ze zihariye, yatangarije BTN ko bakigera muri urwo rugo rwavugirizwagamo induru, ngo batunguwe no gusanga uyu mugore witwa Mukamutesi christine aryamye hasi yapfuye.
Yagize ati" Twumvishe induru noneho tuje aho yavugirijwe dutungurwa no gusanga umugore wayivuga yamaze gupfa aryamye hasi".
Undi nawe agira ati" Twasanze ifuni yuzuye amaraso irambitse imbere y'aho yararyamye noneho tumwitegereje dusanga ubwonko bwe bwasandaye ubwo tumeya ko ariyo umugabo we yamwicishije".
Aba baturage barimo kandi bakomeza bavuga ko uyu mugabo witwa Singiranumwe yabonye ko abaturage bamutahuye ashaka gusohoka ngo yiruke ahunge, bashatse kumufata nawe yegura ka gafuni bikekwa ko yakicishije umugore we ashaka kugakubita umwe muri bo ariko bagasamira hejuru.
Mutwarasibo uyobora isibo uyu nyakwigendera yapfiriyemo, yatangarije BTN ko uyu muryango wari umaze ukwezi kumwe uhimukiye, ngo wari usanzwe ufitanye amakimbirane.
Nyakwigendera Mukamutesi apfuye asize umwana umwe w'umuhungu yabyaranye n'umugabo we bikekwa ko ariwe wamwishe.