Nyanza: Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe gutaha ahitamo gushaka kwiyahura

Jul 16, 2024 - 12:52
 0  356
Nyanza: Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe  gutaha ahitamo gushaka kwiyahura

Nyanza: Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe gutaha ahitamo gushaka kwiyahura

Jul 16, 2024 - 12:52

Ibi Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ibi byabaye  mu masaha ya saa munani (14h00) zo ku wa 14 Nyakanga 2024, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse maze umusore biba ngombwa ko asaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke maze arinangira yanga gutaha.

Umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura niko kwihutira kumukumira.

Umusore yagize ubwoba yihutira kujya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa nawe ati”Yego”.

Banabajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa nawe ati”Oya”.

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka  ko yahabwa  amafaranga 15000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke .

Ni mu gihe  umuhungu yemeraga  gutanga amafaranga 8000 frw gusa.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo, bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.

Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi mike, amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata ikemezo cyo kwiyambura ubuzima.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501