Nyanza: Umugore yatemye umugabo we ahita apfa

Aug 1, 2024 - 11:43
 0  302
Nyanza: Umugore  yatemye umugabo we ahita apfa

Nyanza: Umugore yatemye umugabo we ahita apfa

Aug 1, 2024 - 11:43

Mu karere ka Nyanza Umugore akurikiranweho kwica umugabo we bapfa amakimbirane yo mu rugo.

Byabaye ku wa 30 Nyakanga 2024,bibera mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Cyerezo mu Mudugudu Kamabuye.

UMUSEKE Ari nawo dukesha iyi nkuru, wamenye amakuru ko uwitwa NDAGIJIMANA Jacques w’imyaka 25 yishwe, bikekwa ko yatemwe mu mutwe n’umugore we BYUKUSENGE NYIRAMANA Aline w’imyaka 24 afatanyije na Icyimpaye Nyirahabimana na Harerimana Jean D’Amour .

Bariya bombi uko ari babiri bakekwa , ni abo mu rugo rw’umugabo witwa KARANGWA Cassien, aho umugore wa nyakwigendera yari yahungiye kubera amakimbirane yo mu muryango.

Ubwo nyakwigendera yari aje gucyura umugore we wari wahukaniye mu rugo rw’abandi, yazanye umuhoro birangira awutemeshejwe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo ariko ntibyadushobokeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerezo, Ntakirutimana Abdou, ubwo umunyamakuru yari amubajije kuri iki kibazo , yahisemo guceceka umwanya, aza gukuraho telefoni.

Abakekwa bafungiiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com