Nyanza: Umugabo yagiye kwiba ihene birangira apfuye

Jan 8, 2024 - 16:12
 0  369
Nyanza: Umugabo yagiye kwiba ihene birangira apfuye

Nyanza: Umugabo yagiye kwiba ihene birangira apfuye

Jan 8, 2024 - 16:12

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Nshimiyimana Vianney alias Amani yafatiwe mu cyuho yiba ihene ashaka gutema abaturage, baramukubita ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Marongi, Akagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa 8 Mutarama 2023.

Ihene Nshimiyimana na bagenzi be bari bagiye kwiba ni iza Kabanda Appolinaire usanzwe utaba muri urwo rugo kuko akora i Kigali.

Ubwo bacukuraga inzu ibamo ihene, umugore wa Kabanda witwa Mukanyandwi Florida yabyumvise akoma induru ku munwa, abaturanyi baratabara.

Abari kumwe n’uwishwe batabashije kumenyekana bahise biruka hasigara Nshimiyimana, ashaka kurwanya abo bari batabaye kuko yari afite umuhoro, baramukubita kugeza apfuye.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru nuko wamenye ko atari ubwa mbere Kabanda yibwe ihene kuko no mu Ugushyingo 2023 bamwibye ihene imwe bacukuye inzu.

Ubwo hategurwaga iyi nkuru umurambo wari ukiri aho nyakwigendera yakubitiwe byabereye.

UMUSEKE wageragejeje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ariko gusa ntibyabashobokeye.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com