Nyanza: Umugabo n’ihabara rye bari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica umwana w'imyaka 18 bamuziza inkoko

Aug 16, 2024 - 08:31
 0  290
Nyanza: Umugabo n’ihabara rye bari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica umwana w'imyaka 18 bamuziza inkoko

Nyanza: Umugabo n’ihabara rye bari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica umwana w'imyaka 18 bamuziza inkoko

Aug 16, 2024 - 08:31

Mu karere ka Nyanza hari umugabo ukekwaho kwica umwana we yabyaye afatanyije n’umugore (Mukase w’uwo mwana).

Ubwicanyi bwabereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Bweramana, uwitwa Ndereyimana Vedaste w’imyaka 38 akekwaho gufatanya n’umugore yinjiye witwa Mukagatare Solange w’imyaka 38, bagakubita umwana w’uyu mugabo witwa Nibagwire Josiane w’imyaka 18.

Amakuru avuga ko bamukubise bavuga ko yabibye inkoko.

Abakekwa batuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Ntongwe ho mu kagari ka Gako mu mudugudu wa Nyabuhuzu. Aba bikekwa ko bamukubitiye i Nyanza.

Uwatanze amakuru yavuze ko bakimara kumukubita nyina umubyara yahise amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro, abaganga batangira kumwitaho ahita ariko aza gushiramo umwuka.

Amakuru avuga ko nta gikomere yari afite kigaragara inyuma, uretse ko yarutse amaraso.

Aba bakimara kumukubita bahise bacika baracyashakishwa kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste yatubwiye ko abo bakekwa bari baturutse mu karere ka Ruhango kuko muri uriya murenge ayoboye hari haremye isoko.

Yavuze ko baje bamukirikira baramukubita, gusa ngo byose biri gukorwaho iperereza. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06