Nyanza: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi

Jan 25, 2025 - 18:35
 0  542
Nyanza: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi

Nyanza: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi

Jan 25, 2025 - 18:35

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi.

Abafashwe bafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Mukoni.

Bose bakekwaho gucuruza urumogi no kurukwirakwiza.

Amakuru UMUSEKE dukesha iy'inkuru wamenye yatanzwe n’abaturage, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Ingabire Françoise w’imyaka 18,Nikuze Beatrice w’imyaka 50 n’uwitwa Mugiraneza w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE dukesha iy'inkuru ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana kugira ngo bakurikiranywe mu mategeko.

Ati “Polisi igira inama abatekereza nk’abariya kubireka ,bagashaka amafaranga mu nzira ziboneye, Polisi yongeye kwibutsa kandi ko itazihanganira na gato utekereza wese kwishora mu byaha.”

Polisi kandi ishimira abaturage ubufatanye bwabo mu gutanga amakuru ajyanye n’icyahungabanya umutekano cyose.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06