Nyanza: Mugahinda n'ikiniga umubyeyi aratabaza nyuma y’uko umwana we atwitswe n’umuntu bavuga ko ari umukire nta muntu wamukoraho

Nyanza: Mugahinda n'ikiniga umubyeyi aratabaza nyuma y’uko umwana we atwitswe n’umuntu bavuga ko ari umukire nta muntu wamukoraho
Mu Karere ka Nyanza,Umurenge wa Muyira,Akagari ka Kiniga mu mudugudu wa Nyamiyaga haravugwa inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Imanishimwe Ange ufite imyaka 3 y’amavuko watwitswe n’umuntu bavuga ko ari umukire nta muntu wamukoraho.
Uyu mwana amakuru BWIZA yamenye ni uko yahiye ku wa 1 Nzeri 2024 agahira aho uwitwa Obed ufite uruganda rukora imigati amena amakara.
Uyu mwana gushya ngo byabaye umubyeyi we umubyara ntabwo yari ahari yari yagiye guca incuro nk’uko asanzwe abigenza,ariko ibyatangaje abantu babonye uyu mwana amaze gushya ngo ni uko yahiye bose barebera hakabura n’umwe wo kumutabara kugeza ubwo umwana yahiye akaguru kamwe akandi nako akagashyira muri ayo makara ashaka kwitabara ariko bikanga.
Uyu mubyeyi Uwizeyimana aganira na BWIZA dukesha iyinkuru mu kiniga kinshi avugako icyamuteye agahinda ari uko abantu babonye uyu mwana ariko bakanga kumutabara,ndetse akanavugako yakomeje guterwa ubwoba ko ibi bintu nibimenyekana nawe bazamugira nk’umwana we.
Umunyamakuru wa BWIZA dukesha iyinkuru yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Imiberehomyiza,Kayitesi Nadine avugako aya makuru ntayo azi agiye kuyakurikirana akabaza.
Twagerageje gushaka uyu Obed ufite uruganda nawe ntibyadukundira ngo tumubaze koko niba uyu mwana yarahiriye iwe.
Iyi nkuru tuyikora uyu mwana akaba ari mu bitaro bya CHUB aho yagezeyo kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 yoherejweyo n’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza.Kuri ubu uyu mubyeyi akaba atabaza kuko avugako ntawe afite wo kumurengera.