Nyanza: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Nyanza: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka
Inzu y’umuturage yahiye n’ibyarimo birakongoka kuburyo bimusaba gucumbika bikekwa ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi
Aho habaye impanuka y’inkongi y’umuriro mu rugo rwa Mukamudenge Ngirumwami ufite imyaka 71 y’amavuko maze ibikoresho byose byari mu nzu birashya.
Bimwe mu byahiye harimo intebe zo mu ruganiriro (Saloon), utubati, ibikoresho byo mu nzu, televiziyo, imyenda n’imyaka n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bikekwa ko iriya nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati”Inzego za polisi zahageze zikora ubutazi.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bafite imodoka yabugenewe yahageze byinshi muri biriya bikoresho byamaze gushya, nta muntu wakomerekeye muri iriya mpanuka cyangwa ngo abe yahapfira.