Nyanza: Hari ikigo cy’amashuri yisumbuye gikomeje kuvugwamo “Banki Lamberi” hagati mu banyeshuri bacyigamo

Nyanza: Hari ikigo cy’amashuri yisumbuye gikomeje kuvugwamo “Banki Lamberi” hagati mu banyeshuri bacyigamo
Mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka “Banki Lamberi” cyangwa “Urunguze”.
Hari ikigo cy’amashuri yisumbuye mu Rwanga gikomeje kuvugwamo “Banki Lamberi” hagati mu banyeshuri bacyigamo
Mu Kigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Mater Dei riherereye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo haravugwa inkuru y’icuruzwa ry’amafaranga hagati mu banyeshuri ibizwi nka “Banki Lamberi” cyangwa “Urunguze”.
Mu nama rusange yahuje ababyeyi barerera muri iki kigo mu kwezi kwa Gicurasi 2024, bamwe mu babyeyi baganiriye na BWIZA ducyesha iyi nkuru barerera muri iki kigo cya GS Mater Dei batifuje ko imyirondoro yabo yajya ku karubanda bavuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwababwiye ko hari ikibazo kibugarije bahuye nacyo mu kigo aho abanyeshuri bacuruza amafaranga muri bagenzi babo ibizwi nka Lamberi.
Umwe mu babyeyi baharerera yagize ati: ”Abana bakunda kuduhamagara badusaba kuzajya kubasura tujyanye n’amafaranga ngo yo kwishyura bagenzi babo bagujije, wabikurikirana ugasanga ayo mafaranga aba ariho n’inyungu zikubye kabiri.”
Amabwiriza ngo yo kugirango umunyeshuri agurize mu genzi we amafaranga bagomba kumvikana ko aba azayamwishyura ku munsi wo gusurwa “Visite” akayamwishyura yikubye kabiri, bivuze ngo uwagurijwe amafaranga ibihumbi 5 yishyura amafaranga ibihumbi 10, gutyo gutyo.
Soeur Marie Pélagie Umumararungu, umuyobozi w’iki kigo, acyumva imiterere y’amakuru umunyamakuru yari amukeneyeho yahise abihakana vuba na bwangu nk’umuntu ubifiteho amakuru ahita anakupa telefoni.
Egide Bizimana, Gitifu w’umurenge wa Busasamana iri shuri rya GS Mater Dei rihereyemo yavuze ko ”Aya makuru nibwo tuyamenye, tugiye gukurikirana tumenye niba koko ari byo.”
“Ubwabyo bigize icyaha, gucuruza amafaranga mu buryo bumeze gutyo ntibyemewe, baramutse babikora bakurikiranwa bakabihanirwa.”
Ubusanzwe “Banki Lamberi” ni ubucuruzi butemewe bukorwa igihe umuntu ukeneye amafaranga noneho agasanga uyafite akayamuguriza bakavugana igihe azayamwishyurira hiyongereyeho inyungu bumvikanye akenshi ziba zihanitse.
Muri ubu bucuruzi akenshi hanakenerwa ingwate ariko kuri aba banyeshuri bo nta makuru dufite ku ngwate baba bahana.
Ubu bucuruzi bukunze kumvikana cyane mu ntara y’Amajyaruguru, aho babwita ‘urunguze’, ariko no mu bindi bice by’igihugu burahakorerwa, hamwe bakabwita ‘banki lamberi’ cyangwa ‘purusa’ (pour cent).
BWIZA